Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yamaganye urugomo muri Iran, Siriya na Ukraine, asaba amahoro n’ihagarikwa ry’intambara

Kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2026, Papa Leo wa XIV yamaganye ukwiyongera k’urugomo muri Iran na Siriya, yongera guhamagarira amahoro muri Ukraine, anatanga umugisha wihariye ku bana bakiriye Batisimu, asabira by’umwihariko abavutse mu bihe bigoye.

Papa Leo XIV yamaganye urugomo muri Iran, Siriya na Ukraine, asaba amahoro n’ihagarikwa ry’intambara
Papa Leo XIV yamaganye urugomo muri Iran, Siriya na Ukraine, asaba amahoro n’ihagarikwa ry’intambara

Aganira n’abakirisitu nyuma y’isengesho rya Angelusi ryo ku Cyumweru , Papa yagize ati “Ibitekerezo byanjye byerekeza ku bibera mu Burasirazuba bwo Hagati, cyane cyane muri Iran na Siriya, aho amakimbirane akomeje guhitana ubuzima bw’abantu benshi.” Yongeyeho ko yizeye kandi asenga “ko ibiganiro n’amahoro byubakwa buhoro buhoro, hagamijwe inyungu rusange z’abaturage bose.”

Papa Leo wa XIV yanagarutse ku mirwano yongeye kubura muri Siriya. Ibinyamakuru mpuzamahanga bivuga ko habaye imirwano ikaze mu mujyi wa Aleppo hagati y’ingabo za guverinoma y’inzibacyuho n’iza Syrian Democratic Forces ziyobowe n’Abakurdi, bapfa kugenzura ibice byo mu mujyi rwagati. Iyo mirwano ngo imaze guhitana abasivili nibura 14, abandi benshi barakomereka, mu gihe ibihumbi mirongo by’abantu bavuye mu byabo.

Agaruka ku ntambara yo muri Ukraine, Papa Leo XIV yagaragaje impungenge z’ingaruka zikomeye z’ibitero by’u Burusiya bikomeje kwiyongera muri iki gihe ubukonje bugenda bwiyongera. Ati “Muri Ukraine, ibitero bishya – cyane cyane bigamije ibikorwa remezo by’ingufu – birimo guteza ingaruka zikomeye ku basivili, mu gihe ubukonje bukomeje gukara.” Yakomeje asengera abababaye bose, anongera gusaba ko ihohoterwa ryahagarara, hakongerwa imbaraga mu gushakira amahoro umuti urambye.

Raporo ziheruka zigaragaza ko ibi bitero byasize ingo zirenga miliyoni imwe mu ntara ya Dnipropetrovsk zidafite amazi cyangwa amashanyarazi.

Mbere y’iyo Angelusi, Papa Leo XIV yari yayoboye Misa y’Umunsi Mukuru wa Batisimu ya Nyagasani, aho yabatirije abana 20 bavutse, abana b’abakozi ba Vatikani, mu Kiliziya ya Sistine. Nyuma y’isengesho, yavuze ko yifuza kugeza umugisha we “ku bana bose bakiriye cyangwa bazakira Batisimu muri iyi minsi – i Roma no ku isi hose,” abaragiza Bikira Mariya.

Yongeyeho ati “By’umwihariko, ndasengera abana bavutse mu bihe bigoye, byaba bitewe n’indwara cyangwa n’ingaruka z’ibibazo byo hanze. Ndasaba ko ubuntu bwa Batisimu, bubahuza n’Ibanga rya Pasika ya Kristu, bwatanga imbuto mu buzima bwabo no mu miryango yabo.”

Mu nyigisho ye ya Angelusi, Papa Leo XIV yasobanuye igisobanuro cyo kubatizwa kwa Kristu, ashimangira ko Isakaramentu rya Batisimu rituma abakirisitu “bahinduka abana b’Imana binyuze ku mbaraga za roho w’Imana” asaba abakirisitu kwibuka “impano ikomeye bahawe” no kuyihamya “bishimye kandi mu kuri.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose