Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yasabiye ababyeyi b'abagore ku Munsi Mpuzamahanga wabahariwe

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yasabiye ababyeyi b'abagore ku munsi Mpuzamahanga wabo, by’umwihariko abari mu bihe bikomeye, abifuriza Umunsi Mwiza Mpuzamahanga w'ababyeyi b'abagore(International Mother's Day) wizihizwa ku Cyumweru cya kabiri cya Gicurasi buri mwaka.

Papa Leo XIV yasabiye ababyeyi b'abagore ku Munsi Mpuzamahanga wabahariwe
Papa Leo XIV yasabiye ababyeyi b'abagore ku Munsi Mpuzamahanga wabahariwe

Nyuma y’isengesho rya Regina Coeli ryabereye ku rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatikani kuri iki cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2026, Papa Leo XIV yavuze ko ababyeyi b'abagore bakwiye guhora bazirikanywa no gushimirwa kubera uruhare rwabo rukomeye mu muryango no mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati “Tubifashijwemo n’ubuvugizi bwa Bikira Mariya, Nyina wa Yezu kandi akaba n’Umubyeyi wacu, dusabane urukundo n’ishimwe buri mubyeyi wese, cyane cyane abari mu buzima bukomeye n’ibihe bikomeye.”

Muri ubu butumwa bwe kandi, Papa Leo XIV yanibukije ko buri tariki 10 Gicurasi hizihizwa Umunsi w’Ubucuti hagati ya Kiliziya Gatolika n’iya Kopts, aho yoherereje indamutso za kivandimwe Umushumba wa Kiliziya ya Kopts Orthodoxe, Papa Tawadros II.

Papa yagize ati “Noherereje indamutso za kivandimwe Nyirubutungane Papa Tawadros II kandi ndizeza amasengesho yanjye Kiliziya yose nkunda ya Kopts, mfite icyizere ko urugendo rwacu rw’ubucuti ruzatugeza ku bumwe busesuye muri Kristu waduhamagaye inshuti ze.”

Papa Leo XIV yanashimye abaturage bo mu birwa bya Canary kubera umutima wo kwakira abashyitsi n’abari mu kaga, nyuma y’uko ibyo birwa byakiriye abagenzi b’ubwato bwa Hondius Cruise Ship bwariho abarwayi ba hantavirus.

Ati “Ndashimira umutima wo kwakira urangwa n’abaturage bo mu birwa bya Canary.”

Yanavuze ko yiteguye kuzahura n’abaturage bo muri ibyo birwa mu ruzinduko ateganya kugirira muri Espagne kuva kuwa 6 kugeza kuwa 12 Kamena 2026. Muri urwo ruzinduko, azanasura ibirwa bya Tenerife na Gran Canaria aho azahurira n’abimukira ndetse n’imiryango ibafasha.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose