Kinyamateka
Kwamamaza
Km
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yasabiye abahitanywe n’intambara muri Gaza

Papa Leo XIV yagaragaje agahinda gakomeye atewe n’urupfu rw’abaturage biciwe mu gitero cy’indege cyagabwe muri Gaza, asabira abitabye Imana ndetse yizeza Abakristu bahatuye ko akomeje kubasengera.

Papa Leo XIV yasabiye abahitanywe n’intambara muri Gaza
Papa Leo XIV yasabiye abahitanywe n’intambara muri Gaza

Papa Leo XIV, kuri uyu wa 05 Ukwakira 2026, yagejeje ubutumwa bwo kubabazwa n’aya makuba kuri Padiri Gabriel Romanelli, Umupadiri mukuru wa Paruwasi Gatolika y’Umuryango Mutagatifu (Holy Family Catholic Church) iri mu Mujyi wa Gaza, nyuma y’uko igitero cy’indege cyagabwe n’Ingabo za Isiraheli gihitanye abantu batanu, barimo Abakristu b’abagore babiri b’Aborutodogisi.

Iki gitero cyagabwe mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2026, mu gace ka Rimal gaherereye mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Gaza. Cyakomerekeje kandi abandi bantu benshi.

Mu bahitanywe n’iki gitero harimo Maysa Khader Ibrahim Abu Daoud n’umukobwa we Mary Hafez Michel Najjar, bombi bakaba bari Abakristu b’Aborutodogisi b’Abagereki. Aba bagore bari bamaze igihe gito babonye ahandi hantu ho kuba nyuma yo kuva aho bari batuye, bakaba bari batangiye kongera kubaka ubuzima bwabo.

Mu butumwa yandikiye Padiri Gabriel Romanelli, Papa Leo XIV yavuze ko kuva yumvise inkuru y’akababaro k’urupfu rwa Maysa na Mary, amaze iminsi abasabira Imana, asabira imiryango yabo ndetse n’abaturage bose ba Gaza.

Papa yagize ati «Kuva namenya inkuru ibabaje y’urupfu rwa Maysa na Mary, nasenze Imana mbasabira, nsabira imiryango yabo ndetse n’umuryango wose wa Gaza. »

Yakomeje ashimira Padiri Romanelli umurimo akomeje gukora mu guherekeza no gufasha Abakristu n’abandi baturage bahuye n’akaga muri Gaza.

Cardinal Pizzaballa na we yihanganishije imiryango

Ku ruhande rwe, Cardinal Pierbattista Pizzaballa, Umwepiskopi Mukuru w’Abagatolika b’i Yeruzalemu, yihanganishije imiryango y’abahitanywe n’iki gitero, mu izina ry’abasaseridoti ndetse n’Abakristu ba Diyosezi, anamagana urupfu rw’abantu b’inzirakarengane.

Imihango yo gusezera kuri Maysa na Mary yabaye ku wa Gatandatu muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Porfiriya (Saint Porphyrius) iri mu Mujyi wa Gaza.

Ubuzima bw’abaturage burushaho kuzamba

Amakuru yatanzwe n’abaganga bo ku Bitaro bya Al-Shifa avuga ko bamwe mu bakomeretse muri icyo gitero bari barembye cyane.

Ingabo za Isiraheli zavuze ko icyo gitero cyari kigamije ahari ikigo cy’ubuyobozi bw’umutwe wa Hamas cyangwa umwe mu bawuyobora.

Hagati aho, Kiliziya Gatolika ikomeje ibikorwa by’ubutabazi muri Gaza, aho Padiri Gabriel Romanelli n’Abamisiyoneri b’Urukundo bakomeje gufasha abantu babarirwa mu magana bahavuye mu byabo, badafite ahandi hizewe ho guhungira.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Butaliyani La Repubblica, mbere y’isabukuru y’ibitero byo ku wa 7 Ukwakira, Cardinal Pizzaballa yavuze ko Abanya-Isiraheli n’Abanya-Palestina bagikomeje gukomereka ku mutima kubera ibyabaye kuri uwo munsi.

Ati «Ntabwo turashobora kuvuga ko twarenze kuri uwo munsi. Abanya-Isiraheli n’Abanya-Palestina bombi baracyafite ihungabana rikomeye kandi ritarakemuka. »

Nubwo ubukana bw’imirwano bwagabanutse, Cardinal Pizzaballa yavuze ko ubuzima bwa buri munsi n’imibereho y’abaturage bishobora kuba byarushijeho kuzamba.

Ati «Kwiyubaka ntikuratangira, imibereho y’abaturage nta terambere iragaragaza, ahubwo hari aho ibintu byarushijeho kuba bibi. »

Mu gihe igihe cy’imvura n’ubukonje cyegereje, Cardinal Pizzaballa kandi yavuze ko ahangayikishijwe by’umwihariko n’imiryango y’abimuwe mu byabo, cyane cyane ababa mu mahema.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose