Papa Leo XIV yasabiye abarenga 200 baguye mu mpanuka y’ikirombe mu burasirazuba bwa RDC
Papa Leo XIV yasabiye abantu barenga 200 bahitanywe n’impanuka y’ikirombe cy’amabuye y’agaciro ya coltan cyaguye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), anibuka n’abazize imyuzure n’imiyaga ikomeye yibasiye Mozambique, Portugal n’Ubutaliyani.
Iyi mpanuka yabaye kuwa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026, ubwo inkangu yaguye ku birombe bya Rubaya biherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, igasenya ibirombe byinshi byakorwagamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Nk’uko byatangajwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, washyizweho n’umutwe wa M23 ugenzura ako gace, abantu nibura 200 ni bo bamaze kumenyekana ko bahasize ubuzima.
Mu isengesho rya Angelus ryo kuri iki Cyumweru, Papa Leo XIV yagaragaje ko yifatanyije n’imiryango yabuze abayo muri iyo mpanuka, ashimangira ko Kiliziya iri hafi y’abari mu kababaro.
Yagize ati “Ndabasabiye mu isengesho, mwebwe ababuze abanyu mu mpanuka y’inkangu yaguye mu kirombe muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imana ikomeze uwo muryango w’abantu umaze igihe kirekire ubabaye cyane.”
Abayobozi bashyizweho n’umutwe wa M23 batangaje ko by’agateganyo bahagaritse ubucukuzi bw’amabuye bukorerwa hafi ya Rubaya, agace kari mu ntera ya kilometero zigera kuri 50 uvuye mu mujyi wa Goma.
Ku rundi ruhande, Leta ya RDC yihanganishije imiryango yabuze abayo, ariko inashinja umutwe wa M23 gukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko umutungo kamere w’igihugu, binyuze mu bucukuzi butarimo umutekano w’ababukora.
Abahoze bakora mu bucukuzi bw’aka gace babwiye itangazamakuru ko ibirombe bigizwe n’imifuka minini icukurwamo imyobo n’imiringoti icukurwa n’intoki, akenshi idafite ubufasha bwa tekiniki cyangwa igenzura rihagije. Ibyo bituma inkangu imwe ishobora gusenya n’ibindi birombe biyikikije, bigateza impanuka zikomeye.
Muri iryo sengesho rya Angelus, Papa Leo XIV kandi yanibutse abahitanywe n’inkubi z’imiyaga n’imvura nyinshi byibasiye ibihugu bya Mozambique, Portugal n’Ubutaliyani.
Muri Mozambique, abantu nibura 150 ni bo bamaze guhitanwa n’imyuzure ikomeye yatewe n’imvura nyinshi, mu gihe abaturage hafi miliyoni imwe bagizweho ingaruka n’iyo myuzure.
Muri Portugal yo hagati, inkubi y’umuyaga yiswe Storm Kristin yahitanye abantu byibura batandatu, aho umuvuduko w’umuyaga wageze kuri kilometero 202 ku isaha, usenya inzu, imirima n’ibikorwaremezo bitandukanye.
Papa Leo XIV yasabye ko Imana ikomeza imiryango yabuze abayo, anasaba ko hakongerwa ubutabazi n’ubufatanye mpuzamahanga mu gufasha abibasiwe n’ibi biza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.