Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yasabiye ihumure ababyeyi bapfushije abana babo

Papa Leo XIV yagaragaje ko yifatanyije n’ababyeyi bapfushije abana babo, cyane cyane impinja, abasabira ihumure no gukomeza kwizera Imana, anashimangira ko ubuzima bwa muntu bugira agaciro katagereranywa kuva agisamwa.

Papa Leo XIV yasabiye ihumure ababyeyi bapfushije abana babo
Papa Leo XIV yasabiye ihumure ababyeyi bapfushije abana babo

Ubu butumwa Papa yabutanze mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Ubuzima wa 2026 (Day for Life), uzizihizwa ku wa 21 Kamena 2026 n’Inama z’Abepisikopi bo mu Bwongereza, Wales, Scotland na Ireland, ku ntego yo guteza imbere icyubahiro cya muntu wese no gufasha abahuye n’ibigeragezo n’ingorane zitandukanye mu buzima bwabo kuva bugitangira kugeza ku iherezo ryabwo.

Ubutumwa bwa Papa bwashyikirijwe Musenyeri Mukuru John Sherrington binyuze mu ibaruwa yanditswe n’Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, Karidinali Pietro Parolin.

Karidinali Parolin yanditse ati “Nyirubutungane Papa yashimishijwe no kumenya insanganyamatsiko yatoranyijwe muri uyu mwaka yibanda ku gitangaza cy’ubumuntu bwuzuye bw’umwana uri mu nda ya nyina, ndetse n’imbaraga mukomeje gushyira mu gufasha ababyeyi bapfushije impinja.”

Papa Leo XIV yongeye gushimangira ko ubuzima bwa muntu bugomba kubahwa no kurindwa kuva umuntu agisamwa. Mu butumwa bwe yagize ati “Kuva umuntu asamwe, ahabwa agaciro katagereranywa bitewe gusa n’uko ariho, kuko yifujwe, yaremwe kandi akundwa n’Imana.”

Yakomeje agaragaza ko urukundo rw’Imana ari rwo ruha ubuzima bwa muntu ibisobanuro nyakuri kandi rukamuyobora ku buzima bwuzuye bw’iteka ryose.

Papa Leo XIV yanihanganishije mu buryo bwihariye ababyeyi bapfushije abana babo, abizeza amasengesho ye ndetse anagaragaza icyizere ko bazabona inkunga ikwiye mu muryango wa Kiliziya.

Yagize ati “Papa abasabira kandi yifatanyije n’ababyeyi bari mu kababaro ko gupfusha umwana. Anizeye ko bazabona ubufasha bakeneye mu muryango wa Kiliziya, cyane cyane binyuze mu buzima bushingiye ku isengesho no ku masakaramentu.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yashimiye abantu bose bitanga mu guteza imbere no kurengera agaciro k’ubuzima bwa muntu binyuze muri gahunda y’Umunsi w’Ubuzima.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose