Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yasabiye isi guhosha urwango n’intambara hagati y’abavandimwe

Mu rwego rwo kwizihiza umwaka umwe amaze atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi, aho yatowe tariki 08 Gicurasi 2025, Papa Leo XIV yagiriye uruzinduko mu mijyi ya Pompeii na Naples mu majyepfo y’u Butaliyani, aho yasabiye isi amahoro anamagana intambara zikomeje guhitana ubuzima bwa benshi hirya no hino ku Isi.

Papa Leo XIV yasabiye isi guhosha urwango n’intambara hagati y’abavandimwe
Papa Leo XIV yasabiye isi guhosha urwango n’intambara hagati y’abavandimwe

Papa Leo XIV yaturiye Misa ku rubuga rw’Ingoro Ntagatifu ya Bikira Mariya w’Isengesho rya Rozari ya Pompeii, ahibutsa ko yatowe ku munsi mukuru wa Bikira Mariya wa Rozari ya Pompeii, ari na yo mpamvu yumvise agomba kuhagirira urugendo rwo gushimira no kwiyegurira Umubyeyi Bikira Mariya.

Mu nyigisho ye, yagize ati “Ni yo mpamvu nagombaga kuza hano, kugira ngo nshyire umurimo wanjye mu maboko y’Umubyeyi Bikira Mariya. Kandi kuba narahisemo izina rya Leo binshyira mu kirenge cya Leo XIII, wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere inyigisho za Kiliziya ku Isengesho rya Rozari.”

Papa yanazirikanye umurage wa Bartolo Longo n’umugore we Marianna Farnararo De Fusco, bashinze ibikorwa by’Ingoro Ntagatifu ya Pompeii yubatswe hafi y’umusozi wa Vesuvius, aho iruka ryawo ryigeze gutwikira no kurimbura umujyi wa Pompeii mu mwaka wa 79 nyuma ya Kristu.

Agaruka ku buzima bwa gikristu muri iki gihe, Papa yavuze ko isi iri kugenda yitandukanya n’indangagaciro za gikristu, ndetse abantu benshi bakaba batakibuka inkomoko yazo.

Yifashishije amagambo ya Papa Yohani Paul II yavugiye i Pompeii mu 2003, Papa Leo XIV yagize ati “Uyu munsi, kimwe no mu bihe bya Pompeii ya kera, birakenewe kongera kwamamaza Kristu mu muryango ugenda witandukanya n’indangagaciro za gikristu ndetse ukaba ushobora no kwibagirwa burundu.”

Papa Leo XIV yavuze kandi ko Isengesho rya Rozari rifite umwanya ukomeye mu buzima bwa Kiliziya, kuko rifasha abakristu kongera gukunda Imana no kwegera Yezu Kristu.

Ati “Rozari ifite isura ya Mariya, ariko umutima wayo ni Kristu n’Ukaristiya.”

Yasobanuye ko iri sengesho ryubakiye ku mateka y’agakiza kandi rikaba ryarafashije ibisekuru byinshi gukomera mu kwemera no gukurikira Kristu.

Papa yagarutse cyane ku bibazo by’intambara n’urwango bikomeje kuranga isi muri iki gihe, avuga ko amahoro adashobora kuboneka igihe abantu bemera gukomeza kubaho mu rwango no mu bwicanyi.

Yagize ati “Amahoro avukira mu mutima w’umuntu. Ntitwagombye kumenyera amashusho y’urupfu n’ubwicanyi tubona buri munsi mu makuru.”

Yakomeje asaba abakristu bose kuvuga Rozari basabira isi amahoro no gusabira abayobozi b’ibihugu kugira ngo bayoborwe n’ubwenge n’umutima w’impuhwe.

Ati “Tubifashijwemo na Mariya, Imana y’amahoro nisendere ku isi impuhwe zayo nyinshi, zikore ku mitima y’abantu, zihoshe inzika n’urwango hagati y’abavandimwe, kandi zinamurikire abafite inshingano zo kuyobora ibihugu.”

Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yashimangiye ko amahoro adashingiye gusa kuri politiki n’ubukungu, ahubwo ko akeneye no kubakwa ku ndangagaciro z’ukwemera, gusenga no kubabarirana.

Kwamamaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge ni bimwe mu byo Papa Leo XIV akomeje gushyira imbere kuva yatangira umurimo wo kuyobora Kiliziya Gatolika, cyane cyane mu gihe isi ikomeje guhura n’intambara, amakimbirane n’ibibazo by’ubutabazi mu bice bitandukanye by’isi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose