Papa Leo XIV yasabye abaganga gushyira imbere ubuzima bw’umurwayi kurusha ibindi byose
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Leo XIV, yibukije abakora mu rwego rw’ubuvuzi cyane cyane abita ku gutanga no kwimura ingingo z’umubiri, guhora bashyira imbere inyungu n’ubuzima bw’umurwayi mu byo bakora byose.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026, i Vatikani, ubwo yakiraga abagize inama rusange y’Ikigo cy’Igihugu cy’u Butaliyani gishinzwe kwimura ingingo z’umubiri, aho yashimiye uruhare rw’abaganga, abakozi b’ubuzima n’abakorerabushake mu kurokora ubuzima bw’abantu mu bihe bikomeye.
Papa Leo XIV yagize ati “Mugomba guhora mushyira imbere icyiza cy’umurwayi nk’ihame ribayobora mu kazi kanyu ka buri munsi.”
Yibukije ko mu Butaliyani hashize imyaka 70 hatangiye gutangwa ingingo z’umubiri, aho Don Carlo Gnocchi yasabye ko amaso ye yatangwa nyuma y’urupfu rwe, agafasha abana babiri kongera kubona. Icyo gikorwa cyabaye intangiriro y’iterambere rikomeye muri uru rwego.
Papa yanagarutse ku nyigisho za Kiliziya, yibutsa ko kuva kera Papa Pius XII yemeye ko gutanga ingingo z’umubiri bikorwa mu buryo bwubahiriza icyubahiro cy’umuntu n’uburenganzira bwe. Nyuma ye, Papa John Paul II we yagaragaje ko gutanga ingingo z’umubiri ari igikorwa cy’agaciro gakomeye kigaragaza umuco wo gukunda ubuzima.
Yakomeje ashimangira ko n’inyigisho za Kiliziya zibivuga neza ko gutanga ingingo z’umubiri nyuma y’urupfu ari igikorwa cyiza kandi gikwiye gushishikarizwa, ariko kigakorwa habanje kubaho ukwemera no kubahiriza agaciro k’umuntu.
Icyakora, Papa Leo XIV yanaburiye abantu ku bijyanye no kwirinda ubucuruzi bushobora gukorwa ku mubiri w’umuntu, asaba ko hajyaho igenzura rihoraho n’amategeko asobanutse kandi arengera bose.
Yagize ati “Ni ngombwa gukomeza kugenzura neza kugira ngo hirindwe ubucuruzi ubwo ari bwo bwose bukorerwa ku mubiri w’umuntu, no kugira ngo ibikorwa byo kwimura ingingo bikurikizwe n’amahame arimo ubutabera n’ubunyangamugayo.”
Yanibukije ko gutanga ingingo z’umubiri bidakwiye kureberwa ku nyungu z’amafaranga cyangwa izindi nyungu bwite, ahubwo ko ari igikorwa kigaragaza ubumuntu, ubuvandimwe n’icyizere.
Mu gusoza, Papa yashimiye cyane abakora muri uru rwego, abashishikariza gukomeza umurimo wabo n’ubwitange, kabone n’iyo akenshi batagaragara
Yagize ati “Akazi mukora gasaba ubuhanga, ubushishozi n’umutima wuje ubumuntu. Mukomeze kugakora mushyize imbere inyungu z’umurwayi.”
Yanahamagariye inzego zitandukanye n’imiryango y’abakorerabushake gukomeza ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gutanga ingingo z’umubiri, kugira ngo habeho umuco ushingiye ku gufashanya, ubuvandimwe n’icyizere cyo kurokora ubuzima bw’abandi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.