Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Kiliziya Ipaji 1

Papa Leo XIV yasabye abakozi ba Leta kubungabunga ubwumvikane bufasha abatishoboye kubona serivisi

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Leo XIV, yasabye abakozi ba Leta y’u Butaliyani gukorera inyungu rusange z’igihugu, bagaharanira ko abaturage bose babona serivisi za Leta nta vangura, cyane cyane abakennye n’abatishoboye.

Papa Leo XIV yasabye abakozi ba Leta kubungabunga ubwumvikane bufasha abatishoboye kubona serivisi
Papa Leo XIV yasabye abakozi ba Leta kubungabunga ubwumvikane bufasha abatishoboye kubona serivisi

Ibi Papa yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare 2026, ubwo yakiraga abayobozi bahagarariye ubutegetsi bwa Leta ku rwego rw’intara mu Butaliyani.

Mu ijambo rye, Papa Leo XIV yibukije amateka agaragaza umubano umaze igihe kirekire hagati y’abayobozi ba Leta n’abayobozi ba Kiliziya kuva mu bihe by’Ubwami bw’Abaroma.

Yatanze urugero rwa Mutagatifu Ambrose wa Milan, wabaye Perefe w’umujyi wa Milan mbere yo gutorwa n’abaturage ngo abe Umwepiskopi.

Ati “Ambrose yakomeje gukorera abaturage mu nshingano nshya, ashyira ububasha yahawe mu nyungu z’abaturage mu buryo bwo kubafasha no kubitaho mu bya Roho.”

Yongeyeho ko no muri iki gihe, Kiliziya Gatolika na Leta y’u Butaliyani bikomeje gufatanya mu gufasha abaturage mu mibereho yabo ya buri munsi no mu bya Roho.

Papa Leo XIV yagaragaje ko muri iki gihe isi ihanganye n’intambara n’amakimbirane mpuzamahanga, ari ingenzi kurushaho kurinda inyungu rusange z’igihugu, zirimo indangagaciro z’umuco, iz’imyitwarire n’iz’iyobokamana.

Yagize ati “Iyo ubwumvikane mu baturage bubungabunzwe, bituma abakennye bakirwa neza, abasaza bakagira ituze, imiryango, urubyiruko n’abarwayi bakabona serivisi z’ingenzi.”

Yanagarutse ku kamaro ko kurwanya ibyaha n’imyitwarire iteza amakimbirane, harimo ihohoterwa, ibinyoma n’imvugo zibiba urwango mu baturage.

Papa Leo kandi yagarutse cyane ku kamaro k’uruhare rwabo mu bihe by’ibiza cyangwa ibindi bibazo bikomeye, aho bagaragaza indangagaciro zirimo ubufatanye, ubutwari n’ubutabera.

Papa Leo XIV yanavuze ku bibazo n’amahirwe bizanwa n’ikoranabuhanga rishya, by’umwihariko ubwenge buhangano (Artificial Intelligence). Asaba abayobozi ba Leta kurikoresha neza, kugira ngo rifashe abaturage bose kubona serivisi za Leta ku buryo bungana.

Mu gusoza ijambo rye, Papa Leo XIV yijeje ko Kiliziya Gatolika izakomeza gufatanya na Leta y’u Butaliyani mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage, anashimira abakozi ba Leta ku ruhare rwabo mu kubaka ubwenegihugu burangwa n’ubunyangamugayo, kumenya inshingano no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose