Papa Leo XIV yasabye abakristu ba Syro-Malankara baba i Burayi kuba intumwa z'icyizere
Papa Leo XIV yakiriye i Vatikani intumwa zigizwe n'abapadiri, abanyedini n'abalayiki bo muri Kiliziya Gatolika ya Syro-Malankara baba ku mugabane w'u Burayi, abasaba gukomeza kubungabunga umurage wabo wa Kiliziya no kuba intumwa z'icyizere mu gihe bitegura kwizihiza imyaka 100 y'ubumwe bwuzuye n'Intebe ya Mutagatifu Petero.
Ni ubutumwa yabagejejeho kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2026, ubwo yari yakiriye iri tsinda ryitabiriye inama ya mbere ihuza abakristu ba Syro-Malankara batuye i Burayi.
Papa Leo XIV yavuze ko Kiliziya yose ya Syro-Malankara iri mu rugendo rw'ivugururwa rya Roho rugamije kuyitegura kwizihiza isabukuru y'imyaka 100 ishize igize ubumwe bwuzuye na Kiliziya Gatolika, bwatumye ikomeza gukura no kwaguka.
Yashimiye cyane uruhare rw'abayobozi bayo ba mbere, cyane cyane Mar Ivanios na Mar Theophilos, bagize uruhare rukomeye mu kuyobora abakristu, n'abapadiri muri urwo rugendo rw'ubumwe na Papa.
Papa yagize ati "Mar Ivanios yari umushumba nyakuri ukurikije umutima wa Yezu. Yabaye icyitegererezo cy'icyifuzo cyo kubaka Kiliziya yunze ubumwe, ibera isi ikimenyetso cy'ubumwe n'ubusabane ndetse n'isoko y'ubwiyunge."
Yibukije ko Mar Ivanios akiri umupadiri muto yari yarumvise akamaro ko kongera kubyutsa umurava w'ivugabutumwa watangijwe mu Buhinde na Mutagatifu Tomasi Intumwa.
Papa Leo XIV yavuze ko uwo muyobozi yari azi neza ko ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru Nziza budakorwa n'amagambo gusa.
Yagize ati "Yasobanukiwe ko umurimo w'ivugabutumwa utagomba gukorwa n'amagambo gusa, ahubwo ugomba gushingira ku mibereho myiza no ku bikorwa nyakuri by'urukundo."
Papa yashimangiye ko Kiliziya ya Syro-Malankara yabaye urumuri rw'ubutumwa bwiza n'urukundo rwa gikristu, binyuze mu guteza imbere uburezi, ubutabera mu mibereho no gufasha abari ku nkengero z'umuryango nyarwanda n'uw'isi muri rusange.
Yibukije amagambo ya Papa Benedigito XVI wavuze ko Inkuru Nziza ikwirakwira cyane cyane binyuze ku buryo abantu bakururwa n'urukundo rwa Kristu.
Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yanagarutse ku bakristu ba Syro-Malankara baba hanze y'u Buhinde, ashimangira akamaro ko kubungabunga umurage wa liturujiya n'umuco wa Kiliziya z'Iburasirazuba.
Yanaboneyeho gutangaza ko yashyizeho Musenyeri Mar Osthathios nk'Umushumba wa mbere ushinzwe by'umwihariko gukurikirana abakristu ba Syro-Malankara batuye hirya no hino mu Burayi.
Papa yavuze ko inshingano ze ari ugusuzuma uko ubuzima bwa Kiliziya buhagaze no gufasha gushyiraho imizi ikomeye izatuma ibisekuru bizaza bikomeza gukura mu kwemera.
Yagize ati "Intego ni ugushyiraho urufatiro rukomeye kandi rurambye kugira ngo ibisekuru bizaza bikomeze kwimakaza ubucuti bifitanye na Nyagasani Yezu binyuze mu kubaho no kubungabunga imigenzo yabo bwite."
Papa yanasabye urwego rwa Vatikani rushinzwe Kiliziya z'Iburasirazuba gufasha gushaka uburyo Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika y'Uburengerazuba bashyigikira abakristu b'Iburasirazuba mu kubungabunga umurage wabo, banatanga umusanzu mu matorero batuyemo.
Asoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yashishikarije abakristu ba Syro-Malankara gukomeza kumenyekanisha umwihariko wa Kiliziya yabo no kugira uruhare rugaragara mu buzima bwayo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.