Papa Leo XIV yasabye abakristu kwemera guhindurwa n’ibanga ry’Ukaristiya
Mu nyigisho yatangiye mu Ikoraniro Rusange ry’Abakristu (General Audience) kuri uyu wa 24 Kamena 2026, ryabereye ku Rubuga rwa Mutagatifu Petero i Vatikani, Papa Leo XIV yongeye kugaruka ku nyandiko ya Konsili ya Vatikani ya II yitwa Sacrosanctum Concilium, asobanura akamaro k’Ukaristiya mu mibereho ya gikristu.
Papa yavuze ko Ukaristiya ari isoko y’ubuzima bw’Imana kandi ko abakristu bakwiye kuyigana bafite ukwemera kugira ngo bahindurwe n’ibanga ryayo.
Yagize ati “Nidukure dufite ukwemera kuri iri soko ry’ubuzima bw’Imana kandi twemere guhindurwa n’ibanga twizihiza.”
Mu nyigisho ye, Papa Leo XIV yibukije ko inyandiko ya Sacrosanctum Concilium ivuga Ukaristiya nk’isakaramentu ry’urukundo, ikimenyetso cy’ubumwe, umugozi w’urukundo n’ibirori bya Pasika aho Kristu yakirwa, umutima ukuzuzwa ubuntu kandi hakaboneka isezerano ry’ikuzo rizaza.”
Yasobanuye ko mu gihe cyo kwizihiza Misa, abakristu batagomba kuba abarebera gusa, ahubwo bagomba kwitanga ubwabo bifatanyije na Yezu Kristu.
Papa yagize ati “Iyo twitabiriye Ukaristiya, dutumirwa kumva Ijambo ry’Imana no kugaburirwa ku meza ya Nyagasani, aho we ubwe yitangira Se.”
Yakomeje avuga ko Ukaristiya ari uburyo abakristu bahuriramo n’Imana kandi bakagirana ubumwe hagati yabo.
Yagize ati “Abaryitabira biga kwitanga ubwabo kandi umunsi ku munsi bakemera gushirira muri Kristu kugira ngo bagire ubumwe n’Imana ndetse n’abandi.”
Papa Leo XIV yanibukije ko Liturujiya y’Ijambo ry’Imana na Liturujiya y’Ukaristiya bifitanye isano ya bugufi ku buryo bigize igikorwa kimwe cy’ugusenga.
Yavuze ko Ukaristiya ifasha abakristu kwakira imibereho ya Kristu yaranzwe no kwitanga ku bw’abandi.
Yagize ati “Ukaristiya, mu kutwinjiza muri Kristu, itwigisha kwakira uburyo bwa Nyagasani Yezu bwo kubaho, bushingiye ku kwitanga nta kwikunda.”
Papa yasobanuye ko iyo mpano y’urukundo ituma habaho ubumwe bushobora kurwanya amacakubiri agaragara hirya no hino ku isi, mu miryango, mu makomini no mu mitima y’abantu.
Mu gusoza inyigisho ye, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yasabiye abakristu bose gukomeza kuvoma ku isoko y’ubuzima bw’Imana no kwemera guhindurwa n’ibanga ry’Ukaristiya bahimbaza buri munsi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.