Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yasabye Abanyaburayi guhitamo impuhwe n’urukundo aho kwihorera

Papa Leo XIV yasabye Abanyaburayi n’isi muri rusange guhitamo imbabazi, impuhwe n’urukundo aho guhitamo kwihorera n’urugomo, avuga ko kubabarira atari intege nke, ahubwo ko ari imbaraga. Ibi yabivugiye muri Misa yasomeye muri Katedrali ya Mutagatifu Sitefano i Metz, ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe rw’ubutumwa yagiriye mu Bufaransa.

Papa Leo XIV yasabye Abanyaburayi guhitamo impuhwe n’urukundo aho kwihorera
Papa Leo XIV yasabye Abanyaburayi guhitamo impuhwe n’urukundo aho kwihorera

Kuri uyu wa 28 Nzeri 2026, Papa Leo XIV yasomeye Misa muri Katedrali ya Mutagatifu Sitefano (Cathédrale Saint-Étienne) i Metz, mu rwego rwo gusoza uruzinduko rwe, mbere yo gufata indege imusubiza i Roma.

Iyi Katedrali yubatswe mu gihe cy’imyaka myinshi, aho imirimo yo kuyubaka yatangiye mu mwaka wa 1120, ikarangira nyuma y’imyaka igera kuri 300. Papa Leo XIV yayise ahantu hafite amateka akomeye y’ukwemera n’ubuhamya bw’igihe kirekire.

Mbere yo kujya gusoma Misa, Papa Leo XIV yaramukije imbaga y’abakirisitu n’abandi bari baje kumwakira hanze ya Katedrali.

Mu Misa, Papa yavuze ko ashyikirije Imana Umuryango wa Diyosezi ya Metz ndetse n’isi yose. Yibanze ku butumwa bw’amahoro, ubutabera, ubwiyunge n’ubwumvikane hagati y’abantu n’imiryango itandukanye.

Akarere ka Moselle, Metz iherereyemo, gahana imbibi na Luxembourg ndetse n’u Budage. Papa yavuze ko aka karere kahoraga ari ihuriro ry’abantu b’ingeri zitandukanye, kandi kakaba karagiye kagira ibibazo kubera kuba kari ku mupaka w’u Burayi.

Papa Leo XIV yanagarutse ku ishusho y’inzu, avuga ko ari ahantu h’amahoro. Yasobanuye ko mu gihe ubutayu n’ubusitani bigaragaza ibikorwa by’Imana bitanga ubuzima n’ubwiza, kubaka inzu byo bisaba uruhare rugaragara kandi rukomeye rw’abantu.

Papa yavuze ko kimwe n’uko inzu itubakwa n’amabuye gusa, ahubwo ikuzuzwa n’abantu, urukundo n’ubusabane, ari na ko amahoro atari ikintu Imana iha abantu gusa ngo birangirire aho; asaba n’uruhare rwabo.

Yagize ati “Mu isi irangwa n’imipaka n’ubushobozi buke, ubwumvikane bushobora kubakwa gusa binyuze mu rukundo, urukundo rumenya gusangira ibyishimo n’agahinda, rumenya gutera abandi umwete no kubabarira, rudashyiraho ibipimo cyangwa imbibi, nk’uko bigenda mu muryango.”

Papa yagaragaje ko isi ya none ikomeretse kubera urugomo, uburiganya, kwikunda n’ubwibone bigaragara mu nzego zitandukanye, avuga kandi ko inzira igana kuri ibyo byose inyura mu kubabarira, kugira impuhwe no kugira umutima mugari.

Papa Leo XIV yashimangiye ko guhitamo kubabarira no kugira impuhwe bidakwiye gufatwa nk’intege nke, asaba abantu gutekereza ku ngaruka zo kwihorera, kwihimura no kwanga abandi, abaza ati “Kwihorera, kwihimura no kwanga abandi bizana iki, haba ku isi ndetse no muri buri wese muri twe? Ejo hazaza hazaba hameze gute niba iyi myitwarire ari yo izaba ishingiro ry’amagambo n’ibikorwa byacu?”

Papa yabwiye abaturage ba Metz n’abo muri ako karere ko amateka yabo akwiye kuba isomo ku bijyanye n’ubwiyunge.

Yagize ati “Mwebwe abana b’iki gihugu cyigeze gutanyagurwa n’amakimbirane hagati y’abavandimwe, muzi neza ko atari ukuri ko abashaka kwihorera ari bo bakomeye kurusha abababarira.”

Papa yibukije kandi inyigisho za Mutagatifu Agusitini ku mahoro nyakuri, avuga ko amahoro ari ubusabane aho abantu babonera ibyishimo mu Mana no muri bagenzi babo babinyujije ku Mana.

Papa yavuze ko Katederali ya Mutagatifu Sitefano ari urugero rw’ubudacogora no gukomeza kuba indahemuka kuri izi ndangagaciro.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose