Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yasabye Abaskuti n’Abayobozi babo kugendera ku Ivanjili nk'ikarita y'ubuzima

Papa Leo XIV yasabye Abaskuti n’Abayobozi b’Imiryango y’Abaskuti Gatolika gukomeza kuyoborwa n’Ivanjili mu mibereho yabo ya buri munsi, ayigereranya n’ikarita y'ubuzima ibafasha gufata ibyemezo byiza no kugendera mu nzira y’ukuri.

Papa Leo XIV yasabye Abaskuti n’Abayobozi babo kugendera ku Ivanjili nk'ikarita y'ubuzima
Papa Leo XIV yasabye Abaskuti n’Abayobozi babo kugendera ku Ivanjili nk'ikarita y'ubuzima

Ibi yabivugiye i Vatikani kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Kamena 2026, ubwo yakiraga abagize Umuryango w’Abaskuti n’Abayobozi Gatolika bo mu Butaliyani (AGESCI Europa), bari kwizihiza imyaka 50 uyu muryango umaze ushinzwe.

Papa Leo XIV yavuze ko iyi sabukuru y’imyaka 50 ihuriranye n’umunsi mukuru wa Pentekote, kandi ko ari umwanya mwiza wo gusaba Roho Mutagatifu gukomeza kubayobora.

Yagize ati “Nifurije ko iyi sabukuru yanyu y’imyaka 50 yababera nka Pentekote nshya, aho Roho Mutagatifu amanukira kuri buri wese muri mwe nk’uko yamanukiye Intumwa zari ziteraniye mu cyumba cyo hejuru.”

Papa yasobanuye ko Roho Mutagatifu ari we utanga imbaraga zituma abakirisitu bakomeza ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru Nziza no guhamya ukwemera kwabo mu buzima bwa buri munsi.

Agaruka ku mateka y’uyu muryango umaze imyaka 50, yashimye uruhare rwawo mu burezi n’irerero ry’urubyiruko, ashimangira ko uburyo bw’Abaskuti bwashyizweho na Lord Baden-Powell bufasha abakiri bato guhura na Yezu Kristu no kumumenya nk’umwigisha mwiza n’umuyobozi wizewe mu rugendo rw’ubuzima.

Papa yanashimangiye akamaro ko kubaho hafi y’ibidukikije no gukunda ibyaremwe, avuga ko muri kamere abantu babasha kubona ibimenyetso by’urukundo n’ubwiza by'Imana.

Yagize ati “Mujye muhora mufatanya igitabo cya kamere n’Ijambo ry’Imana, kandi mugire Ivanjili inshuti yanyu ya buri munsi.”

Yibukije amagambo ya Papa Fransisiko, asaba Abaskuti guhora bitwaza Ivanjili nk’umuyobozi wa GPS ubafasha kubona icyerekezo nyacyo cy’ubuzima.

Ati “Mujye mufungura Ivanjili buri munsi kuko ari yo karita nyakuri y'ubuzima.”

Papa Leo XIV yagaragaje ko ubuhamya bwiza bw’abayobozi b’Abaskuti bugira uruhare runini mu kurera urubyiruko, kuko imyitwarire yabo ibera urugero abakiri bato bakabigiraho indangagaciro zibafasha gukura neza.

Yanashimye uruhare rw’abapadiri bafasha uyu muryango mu by’umwuka, avuga ko batuma habaho umubano ukomeye hagati ya Kiliziya n’umuryango w’Abaskuti.

Ku bijyanye n’inyigisho n’uburere, Papa yashimye uburyo uyu muryango utoza abahungu n’abakobwa mu byiciro bitandukanye, kuko bifasha buri wese guhabwa uburere bujyanye n’imiterere ye ndetse bikamufasha gukura afite ubushobozi bwo kubana neza n’abandi.

Papa Leo XIV kandi yashimye umuhate wo kwimakaza umuco w’Uburayi ushingiye ku ndangagaciro za Gikristu, ashimangira ko hakenewe kubaka Uburayi bw’abaturage aho kuba ubw’ubucuruzi gusa.

Yagize ati “Ni ingenzi gukorera Uburayi bw’abaturage, atari ubw’ubucuruzi gusa, Uburayi bwubakiye ku ndangagaciro zikomeye z’umuco wa Gikristu.”

Papa yasobanuye ko umurimo wo gukorera abandi ari imwe mu nkingi z’ingenzi z’uburezi bw’Abaskuti. Yavuze ko gukorera abandi bisobanuye gutanga igihe, impano n’ubushobozi umuntu afite ku bw’inyungu z’abandi nta gihembo ategereje.

Ati “Iyo umurimo ukorewe mu kwizera, ubohora umuntu kwikunda no kutita ku bandi, ukamufasha kwinjira mu buzima bw’umuryango no kwita ku bakeneye ubufasha.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yashishikarije Abaskuti n’Abayobozi babo gukomeza ibikorwa byabo bishimye kandi babishyizeho umutima, asaba Roho Mutagatifu gukomeza kubasakazamo impano ze kugira ngo bakomeze kwamamaza urukundo, kwakira abandi no kwimakaza amahoro.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose