Papa Leo XIV yasabye abayobozi ba Cameroun kuba abahuza aho kuba intandaro y’amacakubiri
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yasabye abayobozi ba Cameroon gushyira imbere amahoro, ubutabera no gukorera inyungu rusange, ashimangira ko amahoro atagomba kuba amagambo gusa, ahubwo agomba kubaho mu bikorwa bya buri munsi.
Ibi yabivugiye mu ijambo yagejeje ku bayobozi b’igihugu, abahagarariye sosiyete sivile n’abadipolomate, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Yaoundé, kuwa Gatatu tariki ya 15 Mata 2026, mu ruzinduko rwe rwa mbere muri Cameroun.
Papa Leo XIV yavuze ko Cameroun ifite umwihariko ukomeye w’imico itandukanye n’ubukungu kamere, ashimangira ko ayo mahitamo atandukanye atari intege nke, ahubwo ari umutungo ushobora kubyara ubumwe n’amahoro arambye.
Papa yagarutse ku bibazo by’umutekano mucye biri mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba, Amajyaruguru ashyira Amajyepfo n’Amajyaruguru ya kure, avuga ko byateje imibabaro ikomeye irimo impfu, kwimurwa kw’abaturage no gutakaza icyizere ku rubyiruko.
Yibukije ko amahoro nyayo yubakwa ku rukundo n’ubutabera, kandi ko agomba kugaragarira mu mibereho ya buri munsi no mu mikorere y’inzego.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika yasabye abayobozi kurangwa no gukorera abaturage, bakumva ibitekerezo byabo kandi bakabubakira ibisubizo birambye. Abibutsa ko kandi ubuyobozi ari inshingano yo gukorera abandi, aho kuba inzira yo gushaka inyungu bwite.
Yashimiye uruhare rwa sosiyete sivile, imiryango y’abagore n’urubyiruko, imiryango itari iya leta n’abayobozi b’amadini, uruhare rwabo mu kunga abantu, gufasha abimuwe no guteza imbere ibiganiro byubaka amahoro.
Yagaragaje by’umwihariko ko abagore ari intwari z’amahoro zidacogora, asaba ko ijwi ryabo ryahabwa agaciro mu byemezo bifatwa.
Papa Leo XIV yashimangiye ko amahoro arambye ashingira ku butabera, gukorera mu mucyo no kubaha amategeko. Aboneraho kwihanangiriza abayobozi kwirinda ruswa, ayivuga nk’ikintu cyangiza ubuyobozi kandi kigatuma abaturage batakaza icyizere.
Yasabye ko inzego z’umutekano zubahiriza uburenganzira bwa muntu, anibutsa ko amahoro nyayo aboneka igihe buri wese yumva arinzwe, yumviswe kandi yubashywe.
Yagarutse cyane ku rubyiruko, arusobanura nk’icyizere cy’igihugu n’icya Kiliziya, asaba ko hashyirwa imbaraga mu burezi, amahugurwa n’iterambere ry’imishinga y’urubyiruko.
Yavuze ko ibyo ari ingenzi mu kubaka amahoro, gukumira ubushomeri, kwimuka kw’abaturage no guhangana n’ibibazo birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ihohoterwa.
Mu gusoza ijambo rye, Papa Leo XIV yasabye gukomeza ibiganiro hagati y’amadini atandukanye no gushyira imbaraga mu bwiyunge n’iterambere rirambye.
Abasabira n'Imana guha umugisha Cameroun n’abaturage bayo, kugira ngo bashobore kubaka ejo hazaza harangwa n’ubutabera n’amahoro arambye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.