Papa Leo XIV yasabye abayobozi b’Isi barimo na Donald Trump gushaka ibisubizo by’amahoro
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yongeye gusaba abayobozi b’ibihugu bitandukanye ku Isi, barimo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, gushyira imbere ibiganiro bigamije guhagarika intambara n’ubwicanyi bikomeje kugariza Isi.
Ibi Papa yabivuze kuwa 31 Werurwe 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Castel Gandolfo, aho yagaragaje impungenge z’uko hirya no hino ku Isi hakomeje kugaragara urugomo n’intambara.
Papa Leo XIV yagize ati “Mbasabye kugaruka ku meza y’ibiganiro. Dushake ibisubizo by’ibibazo, dushake uburyo bwo kugabanya urugomo turimo guteza imbere, kugira ngo amahoro, cyane cyane muri ibi bihe bya Pasika, asagambe mu mitima yacu.”
Yavuze ko yamenye amakuru y’uko Donald Trump yigeze gutangaza ko yifuza ko intambara irangira, anagaragaza icyizere kuri uwo mwanzuro.
Papa yagize ati “Numvise ko Perezida Trump aherutse kuvuga ko ashaka kurangiza intambara. Twizere ko ari gushaka inzira yo kuyivamo, inzira yo kugabanya ubwicanyi n’ibitero by’amasasu, kuko ibyo byagira uruhare rukomeye mu kugabanya urwango rukomeje kwiyongera cyane cyane mu Burasirazuba bwo Hagati n’ahandi.”
Papa Leo XIV yibukije ko igihe cya Pasika ari igihe cyihariye cyo kuzirikana amahoro n’urukundo, ariko agaragaza ko Isi ikomeje kurangwa n’akababaro.
Ati “Pasika ikwiye kuba igihe gitagatifu kurusha ibindi byose mu mwaka. Ni igihe cy’amahoro ariko nk’uko tubibona, henshi ku Isi hari imibabaro myinshi, hari urupfu rw’abantu, harimo n’abana b’inzirakarengane.”
Yakomeje anenga abakomeje guteza imbere intambara, agira ati “Duhora dusaba amahoro, ariko hari benshi bashaka guteza imbere urwango n’urugomo n’intambara.”
Papa kandi yasabye by’umwihariko abakirisitu kuzirikana imibabaro y’abari mu ntambara, anabihuza n’ububabare bwa Kristu.
Yongeyeho no gusaba abantu bose gusenga no guharanira amahoro agira ati “Dusengere abahuye n’ingaruka z’intambara, dusenge kugira ngo habeho amahoro mashya, ashobora guha ubuzima bushya abantu bose.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.