Papa Leo XIV yasabye Abihayimana gukomeza kwitangira abababaye
Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026, Papa Leo XIV yagiranye ibiganiro n’abahagarariye imiryango y’Abihayimana muri Cameroon, abasaba gukomeza gukorera mu bumwe na Kiliziya no kwitangira abakene n’abari mu kaga.
Ni mu nama yabereye mu biro bya ambasade ya Vatikani, yitabirwa n’abahagarariye Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Imiryango y’Abihayimana n’andi makoraniro arenga 250 akorera muri Cameroon.
Aba bayobozi babwiye Papa ko bishimiye uruzinduko rwe, banamushimira ubutumwa yatanze mu minsi ishize. Bavuze ko bakomeje gukorera mu bihe bikomeye birimo gufasha urubyiruko, impunzi, abahuye n’ihohoterwa ndetse n’abahuye n’icuruzwa ry’abantu. Banagaragaje ko hakenewe ubufatanye burushijeho hagati yabo n’abepiskopi n’abapadiri ba diyosezi.
Papa Leo XIV yashimangiye akamaro k’ubuzima bw’abihaye Imana agira ati “Ubuzima bw’ituro ni igice cy’ingenzi mu buzima bwa Kiliziya.”
Yakomeje agaragaza ko ari ngombwa ko imiryango y’abihaye Imana ikorana bya hafi n’ubuyobozi bwa Kiliziya aho ikorera, anasaba ko impano (charismes) zitandukanye zayo zubahirizwa kandi zigashyirwa mu bikorwa mu nyungu za bose.
Papa yanavuze ku kamaro ko gutoza neza abinjira muri ubwo buzima, agira ati “Abitegura bagomba gufashwa kwitegura ubuzima bwo kwitanga, kwiyanga no gukorera abandi mu muryango.”
Yakomeje asobanura ko ibibazo nk’imibanire hagati y’amadini atandukanye no kwita ku rubyiruko bikwiye gufatwaho ingamba zifatanyije n’inzego za diyosezi, kugira ngo ubutumwa bwa Kiliziya burusheho kugera kuri bose.
Mu gusoza, Papa yasabye Abihayimana kugira ubutwari mu murimo wabo, agira ati “Ubuzima bw’ituro busaba ubutwari, rimwe na rimwe bukomeye cyane, bwo kwamamaza nta bwoba ibyo Yezu atwigisha.”
Yongeyeho ko bagomba kugera ku bantu bose, by’umwihariko abakene, abafunzwe n’abari kure, bakeneye icyizere n’urukundo rw’Imana.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.