Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Kiliziya Ipaji 1

Papa Leo XIV yasabye amahanga guhagarika intambara, ashimangira ko amahoro atubakwa n’intwaro

Mu ijambo yagejeje ku bakiristu bari bitabiriye isengesho rya Angelus kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Werurwe 2026, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Leo XIV, yagaragaje impungenge zikomeye ku bijyanye n’imvururu n’intambara biri gufata indi ntera mu Burasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko muri Iran.

Papa Leo XIV yasabye amahanga guhagarika intambara, ashimangira ko amahoro atubakwa n’intwaro
Papa Leo XIV yasabye amahanga guhagarika intambara, ashimangira ko amahoro atubakwa n’intwaro

Papa yavuze ko amahoro nyakuri atubakwa n’ibikangisho cyangwa intwaro zica, ahubwo ko yubakwa binyuze mu biganiro byubaka, byubahiriza inshingano za muntu kandi bigamije ineza rusange.

Yagize ati “Umutekano n’amahoro ntibyubakwa n’ibikangisho hagati y’ibihugu cyangwa n’intwaro zibiba urupfu n’umubabaro, ahubwo byubakwa n’ibiganiro by’ukuri, bifite ishingiro kandi byubahiriza inshingano za buri wese.”

Ibi papa yabigarutseho kandi mu gihe kuwa 28 Gashyantare 2026, Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko zagabye ibitero byo mu kirere ku murwa mukuru wa Iran, Tehran, ndetse no mu yindi mijyi ikomeye. Nyuma y’ibi bitero, Iran nayo yahise isubiza igaba ibindi bitero kuri Israel no ku bihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu byacumbikiye ibirindiro bya gisirikare bya Amerika.

Ibiro ntaramakuru bya Leta muri Iran byaje no gutangaza urupfu rw’Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo gihugu, Ali Khamenei, wari umaze imyaka igera kuri 37 ayoboye Iran.

Ibi byatumye amahanga menshi agaragaza impungenge ko iyo ntambara ishobora gukwira mu karere kose, bikaba byagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage no ku bukungu bw’isi muri rusange.

Papa Leo XIV yasabye impande zose bireba guhagarika uruhererekane rw’ibikorwa by’urugomo mbere y’uko ibintu birushaho kuzamba.

Ati “Mbibutse inshingano zanyu za kinyamuntu, muhagarike uruhererekane rw’urugomo mbere y’uko ruba icyuho kitazibagirana, ahubwo mwifashishe inzira z’ubuhuza.”

Yasabye ko dipolomasi yasubirana umwanya wayo mu gukemura amakimbirane, kandi ko inyungu z’abaturage zisanzwe zifata iya mbere aho guharanira inyungu za politiki cyangwa iza gisirikare.

Mu gusoza ijambo rye, Papa yasabye abakirisitu n’abantu bose b’umutima mwiza gukomeza gusengera amahoro, cyane cyane mu bihugu biri mu makimbirane.

Yagize ati “Dusenge kugira ngo amahanga agaruke ku biganiro, kandi amahoro ashingiye ku butabera abe ari yo ntego y’ibihugu byose.”

Yasobanuye ko mu byo bashingiraho bemeza ko ahantu hakwiye diyosezi harimo kureba niba ishobora kwitunga, niba ifite abakristu bahagije ndetse n’abapadiri bahagije.Ati“Ibyinshi bisabwa hafi 99% turabifite. Ni yo mpamvu duhora dusaba kugira ngo turebe ko badusubiza bakaduha Diyosezi ya Kibuye.”

Yagize ati “Iyo urebye Diyosezi ya Nyundo ifatanya ibyahoze ari perefegitura ebyiri, Gisenyi na Kibuye, ni nini cyane ku buryo mu rwego rwo kwegereza abakristu iyogezabutumwa bigorana.”

Yakomeje avuga ko iyo Kiliziya itegereye abakristu, hari abacika intege cyangwa se abataragera ku kwemera bakabura ubagezaho Inkuru Nziza, bigatuma andi madini abegera akabatwara.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose