Papa Leo XIV yasabye ko habaho ibiganiro hagati ya Cuba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Papa Leo XIV yagaragaje impungenge zikomeye ku makimbirane akomeje kwiyongera hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Cuba, asaba impande zombi gushyira imbere ibiganiro byimbitse kandi bifatika, hagamijwe inyungu z’abaturage ba Cuba.
Ibi Papa Leo XIV yabivugiye mu isengesho rya Angelus ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 01 Gashyantare 2026, aho yavuze ko yifatanyije n’ubutumwa bw’Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika muri Cuba, busaba abayobozi bose bireba gukemura ibibazo binyuze mu biganiro aho gukoresha igitugu cyangwa ingufu.
Yagize ati “Nifatanyije n’ubutumwa bw’Abepiskopi ba Cuba, nsaba abashinzwe gufata ibyemezo bose guteza imbere ibiganiro by’ukuri kandi bifatika, mu rwego rwo kwirinda ihohoterwa n’ibikorwa byose byarushaho kongera imibabaro y’abaturage ba Cuba nkunda cyane.”
Papa Leo XIV kandi yasabiye igihugu cya Cuba, asaba Bikira Mariya Mutagatifu kurinda no gufasha abaturage bacyo bose, by’umwihariko abari mu bibazo bikomeye by’ubukungu n’imibereho.
Yagize ati “Nyina wa Jambo, Bikira Mariya, ajye akomeza gufasha no kurinda abana bose b’iki gihugu nkunda cyane.”
Kuwa Gatandatu ushize, Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika muri Cuba basohoye ubutumwa bageneye Abanya-Cuba bose bafite umutima mwiza, bagaragaza impungenge ku bukungu, imibereho n’ibibazo by’ubutabazi bikomeje kwiyongera muri icyo gihugu.
Ni mu butumwa bugira buti “Cuba ikeneye impinduka, kandi izo mpinduka zirihutirwa kurushaho, ariko ntikeneye kongera kubabara cyangwa gutera agahinda abaturage bayo. Ntihakongere kumeneka amaraso, kandi imiryango y’Abanya-Cuba ntikongere kwinjira mu kiriyo. Ibyo byatubayeho bihagije mu mateka ya vuba.”
Abepiskopi bagaragaje ko bifuza Cuba nshya, iteye imbere kandi itekanye, ariko bashimangira ko iyo Cuba itagomba kubakwa hashingiwe ku mibabaro mishya y’abaturage.
Abepiskopi ba Cuba kandi bibukije ko Kiliziya Gatolika, kuva kera na kare, ishyigikira ko amakimbirane mpuzamahanga akemurwa binyuze mu biganiro n’ubuhuza, aho gukoresha igitutu, intambara cyangwa ibihano bikabije.
Bagize bati “Uko Papa na Kiliziya Gatolika bahagaze, mu bwumvikane n’amategeko mpuzamahanga, ni uko Leta zigomba gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro na dipolomasi, aho gukoresha igitugu cyangwa intambara.”
Gusa kandi bashimangiye ko kubaha agaciro ka muntu no gutanga uburenganzira busesuye ku baturage b’igihugu bidakwiye kugengwa n’amakimbirane yo hanze.
Basaba ko muri Cuba hashyirwaho ikirere cy’ubwisanzure n’ubwubahane hagati y’abaturage, kuko ari byo bituma haba ibiganiro byubaka haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Mu gusoza, Abepiskopi ba Cuba batangaje ko Kiliziya izakomeza kuba hafi y’abaturage, ibaherekeza mu rugendo rwo kwisubiraho, kwamamaza Ivanjili no gufasha abari mu bukene n’ingorane.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.