Papa Leo XIV yasabye kubungabunga ubuzima bw’abari mu byago no guha agaciro abakuze
Papa Leo XIV yagaragaje ko yifatanyije n’abaturage bo mu Bufaransa no muri Espagne bakomeje kugerwaho n’ingaruka z’inkongi z’umuriro zikaze zimaze iminsi zibibasira, asaba abakirisitu n’abatuye isi bose kubasabira, kubungabunga ubuzima bwabo no gusabira abashinzwe ubutabazi bakomeje gukora ubutaruhuka batabara abahuye n’icyo kibazo.
Papa yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Nyakanga 2026, nyuma y’isengesho rya Malayika wa Nyagasani (Angelus) ryabereye i Castel Gandolfo, aho ari mu kiruhuko cy’impeshyi.
Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yagize ati "Mu gihe inkongi z’umuriro zikomeye zimaze iminsi zibasiye ibice bitandukanye by’u Bufaransa na Espagne, ndashaka kugaragaza ko nifatanyije n’abahuye n’ibi byago, kandi ndahamagarira buri wese kubasabira ndetse no gusabira abashinzwe ubutabazi bakomeje gukora ubutaruhuka."
Izi nkongi z’umuriro zimaze kwimura abaturage babarirwa mu bihumbi amagana, mu gihe abashinzwe kuzizimya bakomeje guhangana n’umuriro ukwirakwizwa n’ubushyuhe bukabije, umuyaga mwinshi ndetse n’amapfa amaze igihe.
Papa Leo XIV yanibukije ko ku wa 26 Nyakanga Kiliziya Gatolika yizihije Umunsi Mpuzamahanga wa Gatandatu wahariwe Abasaza n’Abakecuru, wari ufite insanganyamatsiko igira iti "Sinzigera nkwibagirwa" (Iz 49,15).
Yasabye abakirisitu gushimira Imana ku mpano y’abasaza n’abakecuru, agaragaza ko bafite uruhare rukomeye mu mibereho ya Kiliziya ndetse n’umuryango mugari.
Mu magambo ye yagize ati "Twese hamwe dushimire Nyagasani impano y’abasaza n’abakecuru ku Kiliziya no ku muryango mugari."
Yakomeje asaba abantu bose kububaha no guha agaciro uruhare rwabo, ndetse no kubitaho uko bikwiye.
Papa Leo XIV yavuze ati "Nimucyo twubahe kandi duha agaciro uruhare rwabo, kandi twizere ko abasaza n’abakecuru bahora bitabwaho, urukundo n’ubufasha bakwiye."
Ubutumwa bwa Papa buje bwibutsa abakirisitu ko guha agaciro ubuzima bw’abakuze no kwifatanya n’abari mu byago ari imwe mu nzira zo kubaho urukundo rwa gikristu, cyane cyane muri ibi bihe isi ihanganye n’ibiza bitandukanye birimo n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.