Papa Leo XIV yasabye Paruwasi kuba ikimenyetso cy’icyizere ku bantu bari mu mibabaro
Ni ubutumwa Papa Leo XIV yatanze kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2026, ubwo yasuraga Paruwasi ya Mutima Mutagatifu wa Yezu iri mu gace ka Ponte Mammolo mu mujyi wa Roma, mu ruzinduko rwe rwa gatanu agiriye ku maparuwasi agize Diyosezi ya Roma muri iki gihe cy’igisibo.
Papa Leo XIV yavuze ko Paruwasi ishobora kuba aho abantu babona ihumure n’icyizere, cyane cyane ku bantu bari mu mibabaro, nk’abakene, abimukira n’imfungwa, muri ibi bihe isi irimo guhura n’ibibazo bikomeye birimo n’intambara.
Ati “Twebwe twemera Yezu Kristu kandi tukabana nk’abavandimwe, dushobora kuba ikimenyetso cy’icyizere no mu gihe abantu batekereza ko cyabuze.
Mu ijambo rye, Papa yashimye ibikorwa bya Paruwasi byo gufasha abakene, kwakira abimukira no kwita ku barwayi ndetse n’abafite ibibazo by’imibereho.
Yavuze ko Paruwasi igomba kuba umuryango wakira buri wese, aho umuntu wese ashobora kubona urukundo n’ubufasha.
Yagize ati “Paruwasi igomba kuba umuryango ufunguye ku bantu bose, aho buri wese ashobora gusangamo urukundo n’agakiza ka Yezu Kristu.”
Yibukije kandi abakirisitu, ko Ivanjili ihamagarira kwakira abanyamahanga no kwirinda imyitwarire yo guheza abandi.
Yagize ati “Hari abantu benshi babaho mu bwigunge, badafite ubaherekeza mu buzima. Paruwasi igomba kuba aho umuntu abona umuryango.”
Mu nyigisho ye ya Misa, Papa Leo XIV yagarutse ku Ivanjili ivuga uko Yezu yakijije umuntu wari waravutse ari impumyi, agaragaza ko Kristu azana umucyo ushobora gukiza isi mu buhumyi bw’ikibi.
Yibukije kandi ko intambara zitigeze zikemura amakimbirane, anasaba abantu kudakoresha izina ry’Imana bashyigikira urugomo.
Ati “Imana izana umucyo, icyizere n’amahoro. Abayambaza bagomba gushaka amahoro binyuze mu biganiro.”
Papa Leo XIV yashimye kandi abari mu nama y’ubuyobozi bwa Paruwasi ku bwitange bagaragaza mu gufasha abakene, abimukira n’abandi bafite ibibazo.
Yavuze ko Paruwasi ya Mutima Mutagatifu wa Yezu igomba gukomeza kuba umutima w’umuryango w’abayituye, igaragaza urukundo rw’Imana mu bikorwa.
Uru ruzinduko rwasoje gahunda y’ingendo Papa Leo XIV yagiriye ku maparuwasi ya Roma muri iki gihe cy’igisibo. Mbere yo gusubira i Vatican, yashimiye abakirisitu bose bamwakiriye, abasaba gukomeza kuba ikimenyetso cy’icyizere ku bandi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.