Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yasabye urubyiruko rwa Afurika kwirinda ruswa n’ihohoterwa

Ku munsi wa gatatu w’uruzinduko rwe muri Cameroon, kuri uyu wa 17 Mata 2026, Papa Leo XIV yaturiye igitambo cya Misa mu mujyi wa Douala, asaba urubyiruko rwa Afurika kwirinda ruswa, ihohoterwa n’ibishuko bibaganisha mu bikorwa byangiza ubuzima n’ejo hazaza habo.

Papa Leo XIV yasabye urubyiruko rwa Afurika kwirinda ruswa n’ihohoterwa
Papa Leo XIV yasabye urubyiruko rwa Afurika kwirinda ruswa n’ihohoterwa

Iyi misa yabereye kuri stade ya Japoma Stadium, yitabiriwe n’abakirisitu bagera ku bihumbi 600,000.

Mu nyigisho ye, Yagarutse ku mutungo kamere mwinshi wa Cameroon, ugereranyije n’ubukene abaturage bamwe bafite, asaba urubyiruko kudacika intege.

Ati “Mwange ihohoterwa n’ibikorwa byose bibashuka bibizeza inyungu zoroshye ariko bikangiza umutima n’agaciro k’umuntu.”

Yanaburiye urubyiruko kwirinda ruswa n’ibishuko bibatesha imbaraga, abasaba kuba abakozi b’ejo hazaza habo no guteza imbere sosiyete.

Papa kandi yagarutse ku gitangaza cya Yezu cyo kugaburira imbaga akoresheje imigati n’amafi make, agaragaza ko gusaranganya ari wo musingi w’igitangaza cyabaye.

Yagize ati “Ikibazo gikomeye cyakemutse binyuze mu guha umugisha ibyo bike byari bihari no kubisangiza abari bashonje bose. Igitangaza cyabereye mu gusaranganya.”

Papa Leo XIV yavuze ko ikibazo cy’inzara n’ubukene gishobora kugabanyuka igihe abantu basangiye ibyo bafite, aho kubyigwizaho cyangwa kubisesagura.

Yongeyeho ko uretse ibiribwa by’umubiri, abantu bakeneye n’ibyokurya bya Roho birimo amahoro, ubutabera n’ubwisanzure, bikomeza umutima n’umutimanama mu bihe bikomeye.

Yakomeje ashimangira ko Kristu akomeza abakirisitu binyuze mu Ukaristiya, abasaba kwakira iyo ngabire nk’ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana no gusangira ibyo bafite kugira ngo byongere ku bandi.

Papa Leo XIV yibukije ko Imana izi ubuzima bwa buri wese, ibyishimo n’agahinda ke, asaba urubyiruko rwa Afurika guteza imbere impano zarwo binyuze mu kwizera, kwihangana n’ubucuti.

Yagize ati “Mube ba mbere mu kugeza ku bandi ibyokurya by’ubuzima, mubaha ubwenge n’umucyo ubabohora ku bibangiriza ubuzima n’agaciro kabo.”

Mu gusoza inyigisho ye, Papa yasabye abakirisitu bose kwamamaza Ivanjiri ya Kristu ibohora abantu icyaha n’urupfu, bagasiga ibimenyetso by’ubutabera, amahoro n’ukwizera mu muryango nyarwanda n’Isi muri rusange.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose