Papa Leo XIV yasabye za Kaminuza gutegura abayobozi bakorera inyungu rusange
Mu kiganiro yagiranye n’abagize Kaminuza Gatolika ya Afurika yo Hagati {Catholic University of Central Africa}, iherereye i Yaoundé muri Cameroon, kuri uyu wa 17 Mata 2026, Papa Leo XIV yagaragaje ko za kaminuza zifite inshingano ikomeye yo gutegura abayobozi n’abanyamwuga bazaharanira inyungu rusange mu bihugu byabo no ku rwego mpuzamahanga.
Papa yashimiye ubuyobozi bw’iyo kaminuza kubera ubwitange mu guteza imbere uburezi, ashimangira ko ishobora kuba urumuri rufasha Kiliziya na Afurika muri rusange mu gushaka ukuri, guteza imbere ubutabera n’ubufatanye.
Ati “Kuva kera, kaminuza zashyizweho zigamije gushaka ukuri, kandi na n’ubu bigomba gukomeza kuba inzira n’intego by’abiga n’abigisha.”
Yavuze ko muri iki gihe ari ingenzi ko za kaminuza, by’umwihariko iz’Abagatolika, ziba ahantu ho kubaka ubumwe mu bumenyi, aho abanyeshuri n’abarimu bafatanya mu bushakashatsi no mu kubaka ubuvandimwe bushingiye ku bumenyi.
Yagize ati “muri iki gihe abantu benshi batakaza indangagaciro, kaminuza igomba kuba ahantu hihariye ho gutekereza no gusangira ibitekerezo mu kubaka ubucuti, ubufatanye no gutekereza ku buzima bw’imbere mu muntu hagamijwe gushakira ibisubizo ibibazo byugarije sosiyete.”
Yongeyeho ko ubutunzi bw’igihugu budashingiye gusa ku mutungo kamere, ahubwo ko bushingira ku bantu bafite umutimanama ukeye, bashoboye gutandukanya icyiza n’ikibi.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yavuze ko Afurika ishobora kugira uruhare rukomeye mu kwagura icyizere cy’isi, cyane cyane mu bihe byugarijwe n’akarengane, ubusumbane n’ihohoterwa.
Papa Leo XIV kandi yagarutse ku ngaruka z’ubwenge buhangano (AI), avuga ko bushobora gutuma abantu babaho mu tubuto twabo, bagatakaza ubushobozi bwo gutekereza no kwakira abandi batandukanye. Avuga ko ibi, bishobora guteza amakimbirane, ubwoba n’urugomo.
Ati “Iyo twemeye ko ibyo twigana ari byo bisimbura ukuri, dutakaza ubushobozi bwo gushishoza n’ubusabane nyabwo. Dushobora kwisanga tubaho mu tubuto twacu, dutinya abadatandukanye natwe, bigateza amakimbirane n’urugomo.”
Yashimangiye ko kaminuza zitagomba gutanga ubumenyi gusa, ahubwo zigomba no kurera abantu bafite umutima wo gukunda, ubushobozi bwo gutekereza no gukorera abandi.
Mu gusoza, Papa yasabye abarimu kuba intangarugero mu byo bigisha, bakigisha indangagaciro binyuze mu mibereho yabo. Ashimangira ko kwicisha bugufi ari ryo shingiro ry’iterambere nyaryo, kuko abantu bose ari abigishwa.
Ati “Afurika ikeneye abantu biyemeje kubaho bakurikije Ivanjili no gukorera inyungu rusange, kuko ari bwo buryo bwo kubaka sosiyete irangwa n’ubutabera n’amahoro. ”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.