Kinyamateka
Kwamamaza
KM
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yasanzwemo kanseri y’ibihaha nyuma yo kubagwa

Papa Leo XIV yasanzwemo kanseri y’ibihaha izwi nka lung adenocarcinoma, nyuma y’uko abaganga bamubaze mu bitaro bya Gemelli i Roma mu Butaliyani, bakemeza ko ibisubizo by’ibizamini byakorewe ku nyama zavanywe mu bihaha bye byemeje uburwayi bakekaga.

Papa Leo XIV yasanzwemo kanseri y’ibihaha nyuma yo kubagwa
Papa Leo XIV yasanzwemo kanseri y’ibihaha nyuma yo kubagwa

Itangazo ry’Ibiro Ntangazamakuru bya Vatikani ryasohotse kuri uyu wa Kabiri rivuga ko Papa yabazwe igice cyo hasi cy’uruhande rw’iburyo rw’ibihaha bye, nk'uko byari biteganyijwe.

Abaganga bavuze ko bakoresheje uburyo bugezweho bwo kubaga bifashishije kamera n’ibikoresho byabugenewe, hagamijwe gukuraho igice cyari cyarwaye.

Ibizamini byakorewe ku nyama zakuwe mu bihaha mu gihe cyo kumubaga byemeje ko Papa afite kanseri y’ibihaha yo mu bwoko bwa adenocarcinoma, nk’uko byakekwaga hashingiwe ku bizamini yari yarakorewe mbere.

Kubagwa byamaze hafi iminota 90, mu gihe Papa yamaze amasaha agera kuri atatu mu cyumba cyo kubagiramo.Abaganga batangaje ko igikorwa cyagenze neza kandi ko nta zindi ngorane zabayeho.

Nyuma yo kubagwa, Papa Leo XIV yakangutse bisanzwe, hanyuma asubizwa mu cyumba cye kiri mu igorofa rya 10 ry’ibitaro bya Gemelli, amaze gukurikiranwa n’abaganga mu gihe gito.

Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere hazakomeza gukorwa ibindi bizamini ku nyama zavanywe mu bihaha bye, kugira ngo abaganga babone amakuru arambuye ku burwayi bwe.

Vatikani yatangaje ko nta gihindutse ku gihe cyari cyarateganyijwe ko Papa azamara mu bitaro, kingana n’icyumweru kimwe.

Ibiro Ntangazamakuru bya Vatikani byari biteganyije gutangaza amakuru mashya ku buzima bwe mu gitondo cyo ku wa Gatatu, harimo n’uko yari yaraye ameze.

Nyuma yo kubagwa, Papa yahawe ifunguro rya nimugoroba mu cyumba cye, aho yakomeje kuruhukira ari kumwe n’abanyamabanga be ndetse n’abandi bakozi ba Vatikani.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose