Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yasengeye imiryango yabuze ababo aho iturika rya Beirut ryabereye

Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe rwa gitumwa muri Libani, Papa Leo XIV yasengeye ahabereye iturika ryo mu 2020 ryahitanye abantu barenga 200, ryibasira imbaga y’abaturage, ryangiza amazu n’imibereho y’abatuye Umujyi wa Beirut.

Papa Leo XIV yasengeye imiryango yabuze ababo aho iturika rya Beirut ryabereye
Papa Leo XIV yasengeye imiryango yabuze ababo aho iturika rya Beirut ryabereye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Ukuboza 2025, Papa Leo yageze ku cyambu cya Beirut ahabereye iturika rikomeye ryahitanye ubuzima bw'abanyalibani

Papa Leo yahagaze imbere y’ikirango cyanditseho amazina y’abahitanywe n’iri turika, asenga bucece acanye buji, arapfukama, afata mu biganza bye indabyo z’umutuku zabitswe kuri urwo rwibutso, arambura amaboko mu isengesho ryo gusaba Imana gukomeza imiryango yose yahaburiye ababo.

Inyuma ye, kandi yari akikijwe n’imiryango yabuze ababo, bamwe bafite amafoto y’abana babo, n’ibindi bimenyetso bigaragaza ababo bahaguye.Papa Leo yabasuhuje, abatega amatwi, abafata mu biganza, abaha ihumure.

Bamwe mu bari Bahari baje gusabira imiryango yabo barimo Nada Abdelsater, wari ufite ifoto y’umwana w’imyaka ibiri witwa Isaac, wari wicaye mu rugo ubwo iturika ryamuhitanaga.

Yagize ati “Naje hano nsabira uyu mwana n’umuryango we. Twifuza ko Papa adufasha guhabwa ihumure, kandi twizeye ko bazahabwa ubutabera.”

Cecile Rukoz, umunyamategeko, wahaburiye musaza we Joseph wakoraga ku cyambu. Yavuze ko uru ruzinduko rwa Papa rurimo ubutumwa bukomeye. Ati “Twanezerewe kuko Papa yifuza kudusengera no kudutungira agatoki ko tugomba kubona ubutabera.”

Abandi barokotse iturika bavuze ko uruzinduko rwa Papa rugaragaza ko Kiliziya yifatanya nabo mu kababaro.

Hashize imyaka irenga itanu iri turika ribaye, ariko nta muntu urashyirwa mu butabera ku mugaragaro. Ni mu gihe imiryango yabuze ababo ikomeje gusaba ko ukuri kumenyekana bagatangwa ubutabera.

Papa Leo kandi nyuma yo kubumva no kubatega amaywi yabemereye ko Vatican izakomeza kubaba hafi no kuvugira abishwe n’abarokotse, kugira ngo ukuri n’ubutabera bigere ku baturage ba Libani bose.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose