Papa Leo XIV yashimangiye ubumwe n’ubufatanye nk’inkingi ya Kiliziya
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Leo XIV, yashimangiye ko Kiliziya igomba guhamya ukuri mu rukundo, inashishikariza amadiyosezi yo hirya no hino ku isi gukomeza gufashanya no gusangira ubunararibonye mu rwego rwo kubaka ubumwe
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mata 2026, ubwo yakiraga itsinda ryaturutse muri Arikidiyosezi ya Cologne mu gihugu cy’u Budage, mu biro bya Diyosezi bishinzwe Kiliziya y’Isi n’Ibiganiro (Dialogue), mu gihe hizihizwaga imyaka 50 ishize bishinzwe.
Mu ijambo rye, Papa Leo XIV yavuze ko iki gikorwa ari umwanya mwiza wo gutekereza ku kamaro k’uko Kiliziya ari iy’isi yose ndetse n’uruhare rw’ibiganiro mu kubaka ubumwe.
Yagize ati “Dushingiye ku izuka rya Kristu, Kiliziya izi ko yoherejwe ku bantu bose, atari ukubahatira kwemera, ahubwo ari ukubahamiriza ukuri mu rukundo. Ibiganiro byo bituma habaho ubumwe, bigafungura inzira zo kumvikana no guteza imbere amahoro.”
Papa Leo XIV yashimiye Arikidiyosezi ya Cologne ku buryo igaragaza ukwiyemeza gufungukira Kiliziya y’isi yose, binyuze mu kwimakaza guhura, gusangira no kugirana ibiganiro byubaka.
Yanibukije ko iyi Arikidiyosezi yatangiye ubufatanye n’iya Tokyo mu 1954, ndetse igashyiraho ibikorwa by’ingenzi by’ubufasha birimo Misereor na Adveniat.
Papa Leo XIV kandi yagaragaje ko Cologne ari umwe mu bashinze umuryango ROACO, ufasha Kiliziya zo mu Burasirazuba no gutabara abugarijwe n’ibiza n’intambara.
Mu bindi bikorwa by’indashyikirwa, yavuze ko iyi Arikidiyosezi itanga buruse ku baseminari ndetse igafasha n’abapadiri bageze mu zabukuru.
Papa Leo XIV yibukije kandi ko mu gihe yari Umwepisikopi muri Diyosezi yo muri Peru, Arikidiyosezi ya Cologne yayifashije mu bikorwa bitandukanye birimo kugura imashini zitanga umwuka wa oxygène, zagize uruhare mu kurokora ubuzima bwa benshi.
Yagize ati “Binyuze mu murimo wanyu w’ubwitange, Kiliziya igaragaza isura yayo nk’iy’isi yose, igateza imbere ubufatanye, igakomeza ubumwe kandi igahamya Ivanjili y’amahoro mu isi ikunze kurangwa n’amacakubiri n’ibibazo.”
Mu gusoza, Papa Leo XIV yashishikarije iyi Arikidiyosezi gukomeza ibikorwa by’urukundo, by’umwihariko ifasha abakirisitu bo mu Burasirazuba bwo Hagati n’abahunze ibihugu byabo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.