Papa Leo XIV yashishikarije abakristu gukomeza umuco wo gutambagiza Isakaramentu Ritagatifu
Mu Nama Rusange n’abakristu kuwa Gatatu tariki ya 03 Kamena 2026, Papa Leo XIV yagarutse ku munsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza muri iki cyumweru, ashimangira ko abakristu bakwiye gukomeza kubungabunga no guteza imbere umuco mwiza wo gutambagiza Isakaramentu Ritagatifu mu mihanda nk’ikimenyetso cy’ubuhamya bw’ukwemera.
Papa yavuze ko uyu mutambagiro ugaragaza ukwemera kw’abakristu muri Yezu Kristu uri muri Ukaristiya Ntagatifu, kandi ko ari uburyo bwiza bwo guhamya ukwemera imbere y’isi.
Yagize ati "Kimwe mu bimenyetso by’iyobokamana rikomoka ku rukundo rw’Ukaristiya ni umutambagiro ukorwa hifashishijwe Isakaramentu Ritagatifu ukanyura mu mihanda y’imijyi n’ibihugu byinshi. Muri urwo rwego, ndabashishikariza gukomeza kubungabunga iki kimenyetso cyiza cy’ubuhamya bwa rubanda ku kwemera."
Papa Leo XIV yibukije kandi ko Ukaristiya ari umutima w’ubuzima bwa gikristu kuko ari ho abakristu bahurira na Kristu witanze ku bwa bose kugira ngo babone ubuzima.
Yagize ati "Muri Ukaristiya twitegereza Yezu, umugati wamanyuwe kandi ugatangwa ku bwa buri wese."
Mu butumwa bwe, Papa yanagaragaje ko yifatanyije mu buryo bwihariye n’abapadiri, abanyedini n’abihayimana bakorera ubutumwa mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, ahakomeje kugaragara ibibazo by’umutekano n’intambara.
Yabijeje ko abakomeje gukora umurimo w’ivugabutumwa muri ibyo bihe bikomeye bari hafi y’umutima we ndetse ko akomeje kubasabira.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yanagejeje indamutso ze ku muryango w’Abakobwa b’Umutima Mutagatifu wa Yezu, ku bagize Umuryango wa Montfort ndetse no ku Babikira ba Bikira Mariya wa Cenacle, abasaba gukomeza kuba abahamya b’icyizere mu bantu bose bashaka Imana.
Yagize ati "Mube ikimenyetso cy’icyizere ku bantu bose bafite inyota y’Imana, inyota y’ukuri kwayo ndetse n’inyota y’amahoro yayo."
Ubutumwa bwa Papa Leo XIV buje bwibutsa abakristu ko Ukaristiya atari isakaramentu ritangwa gusa mu kiliziya, ahubwo ko ari isoko y’ubuzima n’ubutumwa bwo kujyana Kristu mu miryango no mu buzima bwa buri munsi, binyuze mu buhamya bugaragara bw’urukundo, ukwemera n’icyizere.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.