Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yasoje Inteko Idasanzwe y'Abakaridinali asa isi kubaka umuco w'ibiganiro aho kwimakaza intambara

Mu gusoza Inteko Idasanzwe y'Abakaridinali yaberaga i Vatikani kuva ku wa 26 kugeza ku wa 27 Kamena 2026, Papa Leo XIV yashimiye Abakaridinali uburyo baganiriye mu bwisanzure, mu bumwe no mu mwuka wa Kiliziya, ashimangira ko Kiliziya ihamagarirwa kuba igikoresho cy'ubwiyunge, amahoro n'icyizere mu isi ihanganye n'intambara, ubwigunge n'ihungabana ry'imibanire y'abantu.

Papa Leo XIV yasoje Inteko Idasanzwe y'Abakaridinali asa isi kubaka umuco w'ibiganiro aho kwimakaza intambara
Papa Leo XIV yasoje Inteko Idasanzwe y'Abakaridinali asa isi kubaka umuco w'ibiganiro aho kwimakaza intambara

Mbere yo gutanga ijambo risoza iyi Nteko, Papa yabanje kwifatanya n'abaturage ba Venezuela bakomeje kugerwaho n'ingaruka z'umutingito ukomeye uherutse kuhibasira.

Yagize ati"Twifatanyije n'ababuze ababo, abasizwe iheruheru n'abahuye n'ingaruka z'iki cyago. Dusabira kandi abakomeje ibikorwa byo gutabara, tunasaba ko ubufatanye mpuzamahanga bukomeza gufasha iki gihugu gikundwa."

Papa Leo XIV yavuze ko ibyaranze iyi Nteko atari ibiganiro gusa, ahubwo ko yabonye uburyo Abakaridinali baturutse mu bihugu, imico n'imiterere itandukanye bashoboye gutega amatwi bagenzi babo, bashakira hamwe icyagirira umumaro Ivanjili n'umurimo wa Kiliziya.

Yagize ati"Twashakiye hamwe kumenya ubushake bw'Umwami, twizeye ko Kristu akomeje gukorera muri Kiliziya ye. Ni we utuyobora, akaduhuriza hamwe kandi akadutuma."

Yongeyeho ko ubunararibonye yagize muri iyi minsi bwamwongereye icyizere n'ihumure, kuko yabonye ko ubumwe bushoboka nubwo abantu baba batandukanye.

Mu byo Abakaridinali baganiriyeho harimo intambara zikomeje kubera hirya no hino ku isi, ubukene, akarengane n'urugomo. Ariko Papa yavuze ko inyuma y'ibi byose hari ikibazo kirushijeho kuba gikomeye, ari cyo ubwigunge bw'abantu, gusenyuka kw'imibanire, kubura icyizere no kutakibona abandi nk'abavandimwe.

Yagarutse cyane ku rubyiruko, avuga ko benshi muri rwo bakomeje gushakisha intego y'ubuzima n'ukuri, ariko bamwe bakagera aho kwiheba bikabaviramo no kwiyambura ubuzima.

Yibukije kandi ko umuryango ari ishuri rya mbere ryigisha urukundo, ubufatanye n'icyizere. Ni muri urwo rwego yatangaje ko mu kwezi k'Ukwakira azahura n'abayobozi ba Kiliziya zo mu Burasirazuba hamwe n'abaperezida b'Inama z'Abepiskopi kugira ngo basuzume uko inyandiko Amoris Laetitia yakiriwe muri Kiliziya, aho imiryango na yo izitabira ibyo biganiro.

Papa Leo XIV yavuze ko intambara idakomoka gusa ku makimbirane hagati y'ibihugu, ahubwo ituruka no ku muco wo gushaka gutegeka abandi, ugenda winjira mu mibanire y'abantu, mu bukungu, muri politiki, mu ikoranabuhanga ndetse rimwe na rimwe no mu rwego rw'idini.

Yasabye ko hubakwa umuco ushingiye ku biganiro, ubufatanye no kubahana, anashishikariza abakristu, cyane cyane abayoboke b'abalayiki, kugira uruhare mu buzima rusange bw'ibihugu byabo bayobowe n'inyigisho mbonezamubano za Kiliziya.

Yanashimangiye ko inzira yo kudakoresha urugomo ari inzira ishingiye ku Ivanjili, asobanura ko kudakoresha urugomo bidasobanura guceceka imbere y'akarengane, ahubwo ari uguhangana na ko hadakoreshejwe urwango cyangwa kwihorera.

Yatangaje kandi ko amatsinda atandukanye y'Abakaridinali yasabye ko hakomeza gutekerezwa ku nyigisho za tewolojiya n'iza gishumba ku bijyanye n'uburenganzira bwo kwirwanaho, harebwa uko intambara zo muri iki gihe zifite imiterere mishya.

Yanatangaje ko yifuza ko Inteko nk'iyi y'Abakaridinali izajya iba buri mwaka guhera mu mwaka utaha, nubwo itariki nyayo izatangazwa mbere y'uko uyu mwaka urangira.

Mu gusoza ijambo rye, Papa Leo XIV yashyigikiye byuzuye ubutumwa bw'amahoro bwemeranyijweho n'Abakaridinali bose, abasaba kubugeza muri Kiliziya zose no mu baturage b'isi.Yagize ati"Imana ikomeje gufungura inzira z'ubwiyunge n'amahoro mu mateka y'abantu. Dufite inshingano zo kuzigenderamo dushize amanga no gufasha isi kuzimenya."

Yashimiye Abakaridinali bose, abanditsi b'ibyavuye mu biganiro, abayoboye amatsinda n'abagize uruhare mu gutuma iyi Nteko irangwa n'ubuvandimwe n'umwuka mwiza.

Yashyize kandi imbuto z'iyi Nteko mu maboko ya Bikira Mariya, Nyina wa Kiliziya, amusaba gukomeza kwigisha abakristu kubungabunga ubumwe no kwigisha Ivanjili y'amahoro bafite ukwicisha bugufi, ubutwari n'icyizere.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose