Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yasoje urugendo rwe muri Espagne asaba abaturage kurangamira Kristu

Papa Leo XIV yasoje urugendo rwe rw’igihe cy’iminsi itandatu yagiriye muri Espagne, ashimira abaturage b’iki gihugu uburyo bamwakiriye neza, anasaba isi yose kuzamura amaso yayo ikareba kuri Kristu nk’isoko y’impuhwe n’icyizere cy’agakiza.

Papa Leo XIV yasoje urugendo rwe muri Espagne asaba abaturage kurangamira Kristu
Papa Leo XIV yasoje urugendo rwe muri Espagne asaba abaturage kurangamira Kristu

Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu ku cyambu cya Santa Cruz de Tenerife, aho yasoreje uruzinduko rwe rw’ubutumwa n’igitambo cya Misa.

Papa Leo XIV yavuze ko yishimiye cyane urugendo rwe muri Espagne, agaragaza ko yatewe ishema n’urukundo n’ukwemera byagaragajwe n’abaturage.

Yagize ati “Ngarutse i Roma nuzuye umutima w’ibyishimo n’ishimwe kubera urukundo rwinshi nahawe.” Yanashimiye abantu bose bagize uruhare mu gutegura uru rugendo ndetse n’abitabiriye ibikorwa bitandukanye.

Mu ijambo rye yavugiye mu mujyi wa Santa Cruz de Tenerife, izina risobanura Umusaraba Mutagatifu, Papa Leo XIV yagaragaje ko umutima we wari wibanze ku mibabaro y’isi yose.

Yagize ati “Nerekeje amaso yanjye ku isi yose n’ibikomere byayo bituma abantu n’ibihugu byose bababara.”

Papa yongeyeho ati “Nimureke duhindukirize amaso yacu kuri Kristu wabambwe ku musaraba kuko umutima wa Kristu ari isoko y’impuhwe zidashira zishobora gukiza abantu bose.”

Papa Leo XIV yavuze ko isi ikeneye imbabazi n’ubwiyunge kugira ngo ibashe kugera ku mahoro arambye kandi nyakuri.

Yagize ati “Abantu bakeneye imbabazi n’ubwiyunge kugira ngo bagere ku mahoro nyakuri n’ahoraho.”

Yanasabye ko abantu bashyira ibibazo by’isi ku Mana, asaba kandi Abakristu kwibuka Bikira Mariya nk’umubyeyi uhorana n’abababaye.

Yagize ati “Nimuzamure amaso yanyu nk’uko Mariya, Umubyeyi w’abababara bose yabigenje.”

Mu gusoza ijambo rye, Papa yasabye abaturage ba Espagne, gukomeza kugendera hamwe mu kwemera.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose