Kinyamateka
Kwamamaza
KM
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yasubukuye imirimo nyuma y’iminsi itatu abazwe

Papa Leo XIV, umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, yasubukuye imirimo ye nyuma y’iminsi itatu abazwe ikibyimba cyari kirimo kanseri yo mu bwoko bwa adenocarcinoma, ari na yo ikunze kugaragara mu barwaye kanseri y’ibihaha.

Papa Leo XIV yasubukuye imirimo nyuma y’iminsi itatu abazwe
Papa Leo XIV yasubukuye imirimo nyuma y’iminsi itatu abazwe

Ibiro bya Vatikani bishinzwe itangazamakuru byatangaje ko ubuzima bwe bukomeje kumera neza nyuma y’iyo gahunda yo kubagwa yabaye ku wa 13 Ukwakira 2026.

Raporo y’abaganga yasohotse kuri uyu wa 15 Ukwakira 2026, igaragaza ko ibihaha mu gice cy’iburyo bya Papa biri gukira neza, kandi ko muri rusange gukira kwe kugenda nk’uko byari byitezwe.

Iyo raporo yashyizweho umukono na Dogiteri Stefano Margaritora, umuganga mukuru wayoboye igikorwa cyo kubaga Papa, na Dogiteri Luigi Carbone, umuganga we bwite ukorera i Vatikani.

Abaganga batangaje ko Papa yakorewe isuzuma risanzwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ibisubizo bikaba byaragaragaje ko nta kibazo kidasanzwe gihari. Bagaragaje kandi ko ifoto y’ibihaha yafashwe hakoreshejwe imirasire ya X yerekanye ko igihaha cyabazwe kiri gukira neza.

Nyuma yo gushyira ahagaragara raporo y’ubuzima bwe, Matteo Bruni, umuyobozi w’Ibiro bya Vatikani bishinzwe itangazamakuru, yabwiye abanyamakuru ko Papa yamaze gusubukura imirimo ye.

Bruni yagize ati “Papa yatangiye kongera gukora imirimo ye.”

Amakuru aturuka i Vatikani kandi avuga ko kuri uyu wa Kane nyuma ya saa sita, Papa yakiriye Musenyeri Paolo Rudelli, umuyobozi wungirije w’Ubunyamabanga bwa Leta bwa Vatikani, ushinzwe ibikorwa bya hafi by’ubuyobozi bukuru.

Ku rundi ruhande, hari amakuru yavugaga ko Papa ashobora gusengera abakirisitu isengesho rya Angelus ku Cyumweru, ari mu idirishya ry’icyumba arwariyemo ku igorofa rya 10 ry’ibitaro bya Gemelli, nk’uko byigeze gukorwa n’abamubanjirije, Papa Yohani Pawulo wa Kabiri na Papa Fransisiko, igihe bari mu bitaro.

Gusa, Matteo Bruni kandi yavuze ko urugendo rwa Papa muri Amerika y’Amajyepfo ruteganyijwe gutangira mu minsi 23 rukiri muri gahunda. Icyakora, umwe mu bayobozi bakuru ba Vatikani utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye ikinyamakuru America ko atizeye neza ko urwo rugendo ruzaba.

Dogiteri Anna Lisa Bilotta, ukorera ibitaro mpuzamahanga bya Salvator Mundi i Roma, na we yavuze ko amakuru yatangajwe ku buzima bwa Papa ari amakuru meza.

Uyu muganga yasobanuye ko igikorwa cyo kubaga Papa cyari cyateguwe neza. Yavuze ko uko Papa ari gukira nyuma yo kubagwa, ndetse n’uko igihaha cye cy’iburyo kiri kongera kumera neza nyuma yo gukurwamo ikibyimba, bigaragaza ko iyo gahunda yagenze neza.

Icyakora, yashimangiye ko hakiri ngombwa gutegereza ibisubizo by’isuzuma ry’uturemangingo tw’ikibyimba cyakuwe mu bihaha, kugira ngo hamenyekane neza niba kanseri itarakwirakwiriye mu bindi bice by’umubiri n’ubuvuzi bushobora gukurikira.

Ibyo bisubizo ni byo bizafasha abaganga kumenya intambwe ikurikiraho mu kwita ku buzima bwa Papa Leo XIV, mu gihe akomeje gukurikiranirwa hafi nyuma yo kubagwa.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose