Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yasuye ikigo cy’imfubyi i Yaoundé ashimangira ko nta muntu n’umwe wibagirana mu muryango w’Imana

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, kuri uyu wa 15 Mata 2026, yasuye ikigo cy’imfubyi cya Ngul Zamba giherereye i Yaoundé muri Cameroon, aho yatanze ubutumwa bw’ihumure n’icyizere ku bana bahaba, abibutsa ko nta muntu n’umwe ujya yibagirana mu muryango w’Imana.

Papa Leo XIV yasuye ikigo cy’imfubyi i Yaoundé ashimangira ko nta muntu n’umwe wibagirana mu muryango w’Imana
Papa Leo XIV yasuye ikigo cy’imfubyi i Yaoundé ashimangira ko nta muntu n’umwe wibagirana mu muryango w’Imana

Uru ruzinduko rwabaye ku munsi wa mbere Papa ageze muri Cameroun, aho yaganiriye n’abana ndetse n’ababitaho, abashimira uruhare bagira mu kubarera no kubaha urukundo.

Papa Leo XIV yagaragaje ibyishimo byinshi byo kuba ari kumwe n’abo bana, ashimangira ko icyo kigo kitari gusa aho baba, ahubwo ari urugo nyakuri rwuzuyemo urukundo n’ubuvandimwe.

Yagize ati “Muri umuryango nyakuri hano, ubumwe bwanyu nk’abavandimwe bubafasha guhangana n’ibibazo by’ubuzima.’’

Yabashishikarije kutemera ko ibikomere banyuzemo birimo kubura ababyeyi, gutereranwa cyangwa ubuzima bukomeye, ari byo bibagenera ejo hazaza habo. Ahubwo abasaba kwizera ko bafite ahazaza heza kurusha ibyo banyuzemo.

Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yibukije ko Imana izi buri mwana ku giti cye kandi ko ibakunda. Yagize ati “Mu muryango mugari w’Imana, nta muntu n’umwe uba umunyamahanga cyangwa ngo yibagirane.”

Yagaragaje ko mu isi irimo ubwirasi n’ukwitandukanya, ibigo nk’ibi bigaragaza agaciro ko kwita ku bandi no kubitaho nk’abavandimwe.

Papa yashimiye cyane abakozi, abakorerabushake n’ababikira bitangira abo bana buri munsi. Avuga ko ibyo bakora ari igikorwa cy’urukundo gifatika kigaragaza imbabazi z’Imana, kuko ibikorwa byabo bitagarukira ku gutanga ibikoresho nkenerwa gusa, ahubwo banaha abana urukundo, uburere n’icyizere cy’ejo hazaza.

Mu gusoza, Papa Leo XIV yibukije amagambo yo mu Ivanjili agaragaza ko gufasha abatagira kivurira ari nko gukorera Kristu ubwe.

Uru ruzinduko Papa yagiriye muri iki kigo cy’imfubyi rwasize abana n’ababitaho bafite ibyishimo n’icyizere, bongera kwizera ko batari bonyine, ahubwo bari mu muryango mugari ubitaho kandi ubakunda.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose