Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yasuye ishuri ryitiriwe Papa Francis muri Equatorial Guinea

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026, Papa Leo XIV yasuye ishuri ryigisha ikoranabuhanga ryitiriwe Papa Francis riherereye i Mongomo mu gihugu cya Equatorial Guinea, mu ruzinduko rwe rwa nyuma yari amazemo iminsi muri iki gihugu.

Papa Leo XIV yasuye ishuri ryitiriwe Papa Francis muri Equatorial Guinea
Papa Leo XIV yasuye ishuri ryitiriwe Papa Francis muri Equatorial Guinea

Uru ruzinduko rubaye nyuma y’umunsi umwe hizihijwe isabukuru y’umwaka umwe ishize Papa Francis yitabye Imana, bikaba byarongereye igisobanuro cyihariye kuri uru rugendo rwa Papa Leo XIV.

Iri shuri ryitiriwe Papa Francis rifite intego yo guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga n’imyuga, by’umwihariko ku rubyiruko rwo muri Equatorial Guinea. Ni umushinga ugaragaza umurage wa Papa Francis mu guteza imbere uburezi bufasha urubyiruko kwiteza imbere no kwigira.

Mbere yo gusura iri shuri, Papa Leo XIV yari yaturiye igitambo cya Misa muri Bazilika ya Katederali yitiriwe Bikira Mariya utarasamanywe icyaha i Mongomo, aho yifatanyije n’abakirisitu mu isengesho n’inyigisho zibashishikariza gukomeza kwizera no gukorera hamwe.

Nyuma y’uru ruzinduko, biteganyijwe ko Papa Leo XIV asura imfungwa ndetse akanahura n’urubyiruko, akabagezaho ubutumwa bw’ihumure, icyizere n’iterambere.

Ni mu gihe kandi kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mata 2026, nyuma yo gutura Misa ya nyuma muri Equatorial Guinea, Papa Leo XIV azasoza uru rugendo rw’iminsi 11 yagiriye mu bihugu bine bya Afurika, mbere yo gusubira i Roma mu Butaliyani.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose