Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yatangaje ko Isomero atari ahantu h’ibitabo gusa, ahubwo ari aho kungurana ibitekerezo n’ubumenyi

Papa Leo XIV yavuze ko Isomero ry’Intumwa za Papa (Vatican Apostolic Library) atari ahantu harangwa n’ibitabo gusa, ahubwo ari ahantu hubakwa umubano, hakaba naho kunguranira ibitekerezo n’ubumenyi, kandi hakaba umwanya wo gushakira ukuri.

Papa Leo XIV yatangaje ko Isomero atari ahantu h’ibitabo gusa, ahubwo ari aho kungurana ibitekerezo n’ubumenyi
Papa Leo XIV yatangaje ko Isomero atari ahantu h’ibitabo gusa, ahubwo ari aho kungurana ibitekerezo n’ubumenyi

Ibi Papa Leo XIV yabigarutseho ku wa Mbere ubwo yasuraga Ububiko bw’Intumwa za Papa (Vatican Apostolic Archives) n’Isomero ry’Intumwa za Papa, aho yatangije ku mugaragaro imurikabikorwa ryo ha mbere ryo kwandikwa ryiswe “AQVA. Catastrophe and Wonder”.

Mu ijambo yagejeje ku bakozi b’ibi bigo byombi, Papa Leo XIV yavuze ko uru ari uruzinduko rwe rwa mbere muri iri somero ry’Intumwa za Papa kuva atorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika, avuga ko ari ugukomeza inzira y’abamubanjirije.

Yagaragaje ko yishimira umurimo ukorwa n’ibi bigo, ashimangira ko bifite uruhare rukomeye mu guteza imbere no gukwirakwiza umuco n’ubumenyi ku nyungu za Kiliziya n’abantu bose.

Papa Leo XIV yagize ati “Ndifuza kugaragaza ko ndi hafi yanyu kandi ko nshimira ubutumwa n’umurimo w’ibi bigo byombi, bikorera mu guteza imbere no gukwirakwiza umuco, ku nyungu za Kiliziya n’ubumuntu bwose.”

Papa Leo XIV yavuze ko nubwo isomero rishobora gufatwa nk’ahantu hatuje kandi hatarangwamo urusaku, igitabo ubwacyo gishobora gutuma umuntu atangira gushakisha byimbitse.

Ati “Igitabo gikangura inyota yo kumenya, kigaburira ubushake n’ubutwari bwo gushakisha.”

Yatanze urugero rwa Mutagatifu Augustin, avuga ko gusoma ibaruwa ya Mutagatifu Pawulo byamufashije gukemura amakenga yari afite. Ariko ibyo ntibyatumye ubushake bwo gushaka ubumenyi bumushiraho.

Papa Leo XIV yavuze ko ahubwo ubwo bushake bwarushijeho gukomera, bukamutera gushakisha uburebure n’ubujyakuzimu bw’Ibyanditswe Bitagatifu.

Papa Leo XIV yavuze ko binyuze mu kwiga, kubungabunga no gutuma ibitabo n’inyandiko by’abasimbuye Mutagatifu Petero biboneka, abakozi b’Isomero n’Ububiko bw’Intumwa za Papa bafasha Kiliziya n’abantu bose kugera ku bujyakuzimu bw’inyota yo kumenya ukuri.

Ati “Muri ubu buryo, mufasha Kiliziya n’abantu bose kugera ku bujyakuzimu bw’inyota yo kumenya. Iyo nyota itabayeho, ibintu byose bitandukana n’Imana ihoraho, isoko y’ukuri n’urukundo.”

Papa Leo XIV kandi yagereranyije Isomero ry’Intumwa za Papa n’umutima utera, asobanura ko ubuzima bwaryo bushingiye ku bikorwa bibiri bihabanye ariko byuzuzanya.

Yavuze ko Isomero ry’Intumwa za Papa rikomeza kuba rizima igihe cyose rigumana ibyo bikorwa byombi.

Papa Leo XIV yavuze ko yifuza ko uwo mwuka w’ubutuze urangwa muri iri Somero wakomeza kwibutsa abantu amagambo yo mu Ivanjili ya Mutagatifu Luka avuga ko umuntu mbere yo kubaka cyangwa kurwana agomba kubanza kwicara agatekereza kandi akiga.

Papa Leo XIV kandi yavuze ko ubuzima bw’imbere bw’Isomero buturuka ku butunzi budasanzwe kandi butagereranywa bubitswe muri ryo.

Yashimangiye ko nubwo ari ngombwa korohereza abashakashatsi kubona ubwo butunzi, harimo no kubukoresha hifashishijwe ikoranabuhanga no kubushyira kuri murandasi, hakwiye no gukomeza gushishikariza abantu gusura Isomero ubwaryo.

Ati “Ku ruhande rumwe, ni byiza korohereza abantu kubona ubu butunzi kugira ngo babukoreshe mu bushakashatsi, harimo no gukoresha uburyo bwo kubushyira mu ikoranabuhanga no kubugeraho kuri murandasi. Ku rundi ruhande, birakenewe kandi kubungabunga no guteza imbere umuco wa kera wo kuza ku Isomero ubwaryo.”

Papa Leo XIV yongeyeho ati “Si ahantu huzuye ibitabo gusa, ahubwo ni ahantu hubakwa umubano, haberakunguranira ibitekerezo.”

Mu cyumba gisomerwamo, harimo ibitabo n’inyandiko zivuga ku bumenyi butandukanye burimo ubuvanganzo, tewolojiya, ibimera, inyamaswa, ubuvuzi, amategeko, ubuhanzi n’ubukungu. Hari kandi ibihangano n’ibitabo byaturutse mu bice bitandukanye by’isi.

Yavuze ko iri murikabikorwa rishya ari kimwe mu bimenyetso by’iyo nzira yo gufungukira isi.

Papa Leo XIV yasabye abakozi b’Ububiko n’Isomero ry’Intumwa za Papa gukomeza uwo murimo, bubaha umurage w’abababanjirije ariko banitegura ibisubizo bihuye n’ibikenewe mu gihe kizaza.

Yabasabye gukoresha indimi n’uburyo bujyanye n’umurimo bakora, ndetse no gushaka inzira nshya zafasha mu kubaka ubwiyunge.

Mu gusoza, Papa Leo XIV yavuze ko azakomeza inzira yashyizweho n’abamubanjirije, bagiye bagaragaza mu binyejana bitandukanye ko Kiliziya yita ku bigo bishinzwe kubungabunga no guteza imbere umurage wayo w’umuco n’amateka y’imiyoborere.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose