Papa Leo XIV yatangiye urugendo rwe rwa mbere rw’ubutumwa muri Turukiya
Papa Leo XIV yavuye i Roma mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, atangira urugendo rwe rwa mbere rwa gitumwa muri Turukiya, rugamije kugeza ubutumwa bw’amahoro n’ubumwe mu gihugu gifite uruhare rukomeye mu mibanire y’amadini n’amahanga.
Indege ye yahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Fiumicino saa moya n’iminota 58, yerekeza i Ankara aho urugendo rwe rwatangiriye ku gusura Ikibumbano cya Mustafa Kemal Atatürk, washinze Repubulika ya Turukiya.
Mu gitabo cy’abashyitsi Papa Leo XIV yanditsemo ko yishimiye uru rugendo rwe rwa mbere muri Turukiya akaba yabonye n’umwanya wo gusura uru rwibutso rufite amateka akomeye ku Banyaturukiya.
Yagize ati ‘’Ndashimira Imana kuba yanshoboje gusura Turukiya kandi nsabira iki gihugu n’abagituye amahoro n’uburumbuke busesuye.’’
Nyuma y’uru ruzinduko, Papa yakiriwe mu ngoro y’umukuru w’igihugu cya Turukiya Perezida Recep Tayyip Erdoğan, aho yagejeje ijambo ku bayobozi bakuru ba Leta n’abahagarariye ibihugu byabo, abashishikariza gukomeza umuco w’amahoro, ibiganiro n’ubufatanye.
Papa Leo XIV yakomereje urugendo rwe i Istanbul, aho ari bukomereze ibikorwa bye muri Turukiya, acumbitse muri Nunsiatura ya Apostoli.
Uru ruzinduko ni rwo rwa mbere rw’iminsi itandatu Papa Leo XIV ari gukorera muri Turukiya na Libani, akaba ari n’uruzinduko rwe rwa mbere rwa gishumba akoreye hanze ya Vatikani.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.