Papa Leo XIV yatoreye Dr Maria Montserrat Alvarado ku buyobozi bw'Urwego rushinzwe Itumanaho rwa Vatikani
Papa Leo XIV yashyizeho Dr Maria Montserrat Alvarado, umugore usanzwe mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika, ku mwanya wa Perezida w'Urwego rwa Vatikani rushinzwe Itumanaho (Dicastery for Communication), asimbuye Paolo Ruffini wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.
Ibi bizatangira gushyirwa mu bikorwa kuwa 1 Ugushyingo 2026, bikaba bikomeje umurongo w'ivugurura ry'Urwego rw'Ubutegetsi bwa Kiliziya Gatolika (Roman Curia) watangijwe na Papa Fransisiko, wo guha abayoboke basanzwe ba Kiliziya, abagabo n'abagore, imyanya ikomeye y'ubuyobozi mu murimo wa Kiliziya ku isi.
Maria Montserrat Alvarado yavukiye mu Mujyi wa Mexico muri Mexique. Yize muri Kaminuza ya Florida International University ndetse na George Washington University. Kuva mu 2009 kugeza mu 2023 yakoreye Umuryango Becket Fund for Religious Liberty mu myanya itandukanye y'ubuyobozi, aho yibanze ku kurengera ubwisanzure mu by'idini no guteza imbere agaciro ka muntu.
Kuva mu 2023, Alvarado yari Perezida akaba n'Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imikorere ya Televiziyo Gatolika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika [EWTN News], umwe mu miyoboro minini ya Kiliziya Gatolika ku isi. Yagenzuraga ibikorwa by'itangazamakuru bikorerwa mu ndimi zirindwi binyuze kuri televiziyo, radiyo, ibinyamakuru, imbuga nkoranyambaga n'ikoranabuhanga rya digitale.
Ishyirwaho rye ryanditse amateka kuko ari we mugore wa mbere utari umubikira cyangwa undi muntu wihaye Imana ushyizwe ku mwanya w’ubuyobozi w'urwego rwa Vatikani.
Nyuma yo gutangazwa kwe, Alvarado yavuze ko yakiriye iyi nshingano n'umutima wo gukorera Kiliziya n'Umushumba Mukuru wayo.
Yagize ati "Nubwo iri torwa ntari ndyiteze, ndaryakiriye n'umutima wuzuye ubushake bwo gukorera Papa Mutagatifu. Ndashimira Paolo Ruffini ku buyobozi yatanze muri iyi myaka ishize kandi niteguye gukomeza gukorana na we mu bumwe no mu cyizere kugira ngo uru rwego rukomeze gukomera mu murimo warwo wo kugeza Kristu ku isi binyuze mu itumanaho."
Paolo Ruffini, uzasezera ku mirimo ye nyuma yo kuzuza imyaka 70 y'amavuko mu Ukwakira, yashimiye abakozi bose b'Urwego rw'Itumanaho rwa Vatikani ku rugendo bagiranye.
Mu ibaruwa yageneye abo bakorana yagize ati "Uru rwego rufite mu nkingi zarwo ubushobozi bwo gukomeza guhuza n'impinduka zihora zibaho mu rwego rw'itumanaho. Kuva rwashingwa, intego yacu yabaye ugukomeza kugenda no guhererekanya inshingano tudahagaze, kugira ngo itumanaho rikomeze kuba igikoresho cy'ubumwe bwa Kiliziya."
Yakomeje avuga ko yishimiye kuzahererekanya inshingano na Alvarado kuko basanzwe baziranye kandi bazakorana mu mezi ari imbere kugira ngo ihererekanyabubasha rizagende neza.
Yagize ati "Turaziranye neza kandi mu mezi ari imbere tuzakorana bya hafi mu bumwe buranga Kiliziya, kugira ngo uru rwego rukomeze gukorera Papa no gusohoza inshingano zarwo mu bufatanye no kwakira bose."
Ku ruhande rwa EWTN, Perezida w'Inama y'Ubutegetsi akaba n'Umuyobozi Mukuru wayo, Michael P. Warsaw, yashimye Alvarado avuga ko yigaruriye icyizere n'icyubahiro by'abakoranye na we bose.
Yagize ati "Mu myaka yakoranye natwe, yagaragaje ubunyamwuga, ubwitange n'ubushobozi byatumye yubahwa kandi yizerwa n'abakoranye na we bose. Turamushyigikiye kandi tumusabira umugisha muri ubu butumwa bushya bwo gukorera Papa Leo XIV na Kiliziya yose."
Urwego rwa Vatikani rushinzwe Itumanaho rwashinzwe na Papa Fransisiko ku wa 27 Kamena 2015. Rushinzwe ibikorwa byose by'itumanaho bya Vatikani birimo Vatican News, Radio Vatican, ikinyamakuru L'Osservatore Romano, Vatican Media, Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani n'izindi serivisi zifasha Kiliziya kugeza ubutumwa bwayo ku batuye isi.
Ishyirwaho rya Maria Montserrat Alvarado ryashimangiye ko icyerekezo cya Kiliziya Gatolika cyo guha abayoboke basanzwe amahirwe yo kugira uruhare rukomeye mu buyobozi no mu murimo wo kwamamaza Inkuru Nziza mu isi ya none.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.