Papa Leo XIV yatoreye Myr Obed Muriungi kuba Umwepiskopi wungirije wa Arkidiyosezi ya Nairobi
Papa Leo XIV yatoreye Myr Obed Muriungi Karobia, umusaseridoti w’Umufaransisika (OFM Conv.) wo muri Kenya, kuba umwepiskopi wungirije wa Arkidiyosezi ya Nairobi
Itangazo ryasohowe ku mugaragaro n’Ibiro by’Itangazamakuru bya Vatikani ku wa Kane, tariki ya 26 Werurwe 2026.
Myr Karobia, ubu uyobora umuryango w’Abafaransisikani mu karere ka Ngong muri Arkidiyosezi ya Nairobi, azafasha Arkiyepiskopi Philip Subira Anyolo mu butumwa bwa gishumba ku bakristu ba Nairobi, akorana na Myr David Kamau Ng’ang’a.
Myr Karobia yavutse ku wa 29 Kamena 1979, muri Diyosezi Gatolika ya Meru muri Kenya. Yize Filozofiya muri St. Bonaventure College hanyuma abona impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere mu Theology muri Tangaza University (TU) i Nairobi. Yatorewe kuba umusaseridoti muri Nyakanga 2012, mu muryango w’Abafaransisikani
Yagize ati “Ndashimira Imana rero kuba yamumpaye nk’uwo tuzafatanya rwose mu butumwa ku buryo bwa hafi, ndanamushimira nawe kuba ari ubutumwa yemeye. Nkibimubwira, nawe yabanje gufata umwanya wo kubizirikana cyane cyane ko atari ari ino mu Rwanda mu myaka ishize, ariko twagiye tuganira akansubiza ati: ‘Ngiye gusenga, ngiye kubaza Imana, ngiye kubaza Roho Mutagatifu.’ Kumbwira rwose ko yemeye ubwo butumwa byaranshimishije.”
Nyuma yo gutorerwa kuba umusaseridoti, yakoreye imirimo itandukanye muri paruwasi ya St. Catherine wa Alexandria muri Arkidiyosezi ya Nairobi, aho yabaye Padiri wungirije Paruwasi (2012–2013) akaza kuba Padiri Mukuru w’iyo Paruwasi (2013–2016). Muri icyo gihe kandi, yayoboraga gahunda yo gushishikariza abakiri bato kwinjira mu murimo w’abasaseridoti n’Abafaransisikani mu gihugu cya Kenya.
Myr Karobia afite kandi impamyabumenyi y’ikirenga mu Bumenyi bw’Imitekerereze (Psychology) yakuye muri Daystar University (DU) i Nairobi. Yabaye kandi umwarimu ndetse n’umucungamutungo mu kigo cy’amahugurwa cy’Abafaransisikani i Nairobi (2016–2019).
Guhera 2019 kugeza 2023, Myr Karobia yabaye umuyobozi w’Abafaransisikani mu Ntara ya Kenya. Muri icyo gihe, yari kandi Perezida w’Umuryango w’Afurika w’Abafransisikani (African Federation of OFM Conv.) kuva 2020 kugeza 2023.
Azaba abaye umunyakenya wa mbere uvuka mu miryango y’Abafaransisikani watorewe kuba Umwepiskopi, agafatanya na Myr Kamau mu gufasha Arikiyepiskopi Anyolo mu butumwa bwo kwita ku bakirisitu bo muri Arikidiyosezi ya Nairobi, ifite ubuso bwa 3,721 km² n’amaparuwasi 127.
Yagize ati “Ni umusaseridoti wa Diyosezi ya Kabgayi, basanzwe bamuzi n’ubwo yari amaze imyaka mu butumwa ahandi ariko basanzwe bamuzi. Ni umusaseridoti wabaye mu burezi, haba muri Seminari Nto ya Kabgayi, yakoze mu maserivisi anyuranye haba hano muri Diyosezi ya Kabgayi yewe ndetse no ku rwego rw’Inama Nkuru y’Abepiskopi. Yabaye umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda.”
Arkidiyosezi ya Nairobi yashinzwe muri Gashyantare 1860 ashinzwe muri Gashyantare 1860 nk’Inama y’Apostolike ya Zanzibar, mbere yo kuzamurwa ku rwego rwa Arkidiyosezi Gatolika ku wa 25 Werurwe 1953.
Nk’uko imibare ya Vatikani ya 2023 ibigaragaza, Arkidiyosezi ya Nairobi ifite abakirisitu 3,680,860, ku baturage bose 7,569,627, bangana na 48, 6% by’abaturage.
Myr Karobia azajya afasha Arikiyepiskopi mu kurinda no kwita ku bakirisitu, ashyigikire ubutumwa bwa Kiliziya mu kurengera ukwemera, uburere bw’abana n’urubyiruko, ndetse no gufasha mu bikorwa bya gishumba n’iterambere ry’abaturage muri Arkidiyosezi ya Nairobi.
Uyu muryango uzwi nk’“Ishuri ry’umurimo wa Nyagasani” (A School of the Lord’s Service), wibanda ku buzima bw’ituze, isengesho rihoraho n’umurimo, ibintu byagize uruhare mu kumwubakira ubunararibonye bwimbitse mu buzima bwa roho, bukaba butegerejweho kumufasha mu nshingano nshya yahawe muri Diyosezi ye ya Kabgayi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.