Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yaturiye Misa muri Bazilika ya Mutagatifu Augustin, asaba abakirisitu kuvugurura ubuzima bwabo

Papa Leo XIV yibukije abakiristu ko Kristu aduhamagarira kuvugurura ubuzima bwacu burundu, nubwo umuntu yaba yarahuye n’ingorane zikomeye mu buzima. Yabivugiye mu Gitambo cya Misa yaturiye muri Bazilika ya Mutagatifu Augustin kuri uyu wa 14 Mata 2026, mu mujyi wa Annaba muri Algeria, aho ari mu ruzinduko rwe rwa mbere mu bihugu bine bya Afurika.

Papa Leo XIV yaturiye Misa muri Bazilika ya Mutagatifu Augustin, asaba abakirisitu kuvugurura ubuzima bwabo
Papa Leo XIV yaturiye Misa muri Bazilika ya Mutagatifu Augustin, asaba abakirisitu kuvugurura ubuzima bwabo

Papa yibukije ko aho hantu hafite amateka akomeye, kuko ari ho Mutagatifu Augustin yakoreye ubutumwa bwe, ashaka ukuri no gukorera Kristu n’umutima wose.

Yagize ati “nubwo ibihe bihinduka n’amazina y’ahantu agahinduka, abatagatifu bakomeza kuba abahamya b’ukwemera kandi baduhuza n’Imana.”

Yashishikarije abakiristu gukomeza uwo murage, babaho mu rukundo rwa kivandimwe no mu bwisanzure buva ku Mana, bagatanga icyizere ku isi.

Papa Leo XIV yasobanuye amagambo ya Kristu agira ati “mugomba kuvuka bundi bushya”, agaragaza ko atari itegeko rikomeye ridashoboka, ahubwo ari impano y’ubwisanzure ituruka ku Mana.

Yavuze ko buri muntu ahamagarirwa kwakira iyo mpano, kuko Imana ishaka kuvugurura muntu wese, imwinjiza mu buzima bushya butangirira mu kwemera.

Ati “Kristu aduhamagarira kuvugurura ubuzima bwacu burundu, ariko kandi aduha n’imbaraga zo kubigeraho.”

Papa yagarutse ku mbogamizi abantu bahura na zo, zirimo ibibazo, imibabaro n’intege nke, ariko ashimangira ko Imana itadutererana.

Yagize ati “nubwo twaba turemerewe n’ibyaha cyangwa imibabaro, Imana ibitwikorerera kandi ikabitwitangira.”

Yibukije ko ari muri ibyo bihe by’intege nke ari bwo imbaraga z’Imana zigaragarira cyane, kuko yazuye Kristu kugira ngo ahe ubuzima isi yose.

Papa Leo XIV yavuze ko abakiristu bagomba kuba umuryango usangiye byose, ufashanya nk’ingingo zigize umubiri umwe.

Yashimangiye ko urukundo ari rwo rugomba kuyobora abakiristu, cyane cyane mu bihe by’ubukene n’agahato, kuko ari rwo rutanga icyizere, icyubahiro n’ubwiyunge, anongeraho ko Kiliziya yakira abantu bose, ititaye ku ndimi cyangwa imico, kandi igahora ivugururwa n’ubuhamya bw’izuka rya Kristu.

Papa kandi yasabye abasaserdoti n’abepiskopi gukomeza kuvugurura ubutumwa bwabo, bakabukora badafite ubwoba, ahubwo bagakomeza guhamya ukwemera, anababurira kwirinda kwemera gutsindwa n’ibibazo cyangwa ubwoba, kuko Kiliziya igomba guhora ari isoko y’ubuzima bushya ku bantu bose.

Mu gusoza, Papa Leo XIV yasabye abakirstu bo muri Algeria kuba umunyu n’urumuri mu gihugu cyabo.

Yagize ati “Mutange ubuhamya bw’Ivanjili binyuze mu bikorwa byoroheje, mu mibanire myiza no mu biganiro bya buri munsi. Muri ubwo buryo, muzana umucyo n’uburyohe aho mutuye.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose