Papa Leo XIV yibukije ko umubare w’abakiristu atari wo upima ubuzima bwa Kiliziya
Papa Leo XIV yabigarutseho kuri uyu wa 13 Mutarama 2026, muri Numero y’inkuru ya Mutarama y’ikinyamakuru Piazza San Pietro, yahawe insanganyamatsiko y’amahoro, aho yasubizaga ibaruwa ya Nunzia, umwigisha wa Gatigisimu wo mu Busuwisi, wamugaragarije impungenge zishingiye ku kugabanuka kw’abitabira ubuzima bwa paruwasi, cyane cyane imiryango n’urubyiruko.
Avuga ko kwiyumva ko umuntu ari uwa Kiliziya bifite agaciro karenze kure umubare w’abantu babyiyitirira.
Avuga ko kwiyumva ko umuntu ari uwa Kiliziya bifite agaciro karenze kure umubare w’abantu babyiyitirira.
Nunzia ni umugore w’imyaka 50 wigisha Gatigisimu mu Busuwisi, i Laufenburg, umujyi muto utuwe n’abaturage bagera kuri 620.
Mu nkuru, Nunzia umwarimu wa Kiliziya ukorana n’abana, urubyiruko n’imiryango mu bijyanye na Gatigisimu, ariko ugaragaza ingorane zo kubona ababyeyi n’urubyiruko bitabira ubuzima bwa paruwasi no kwizera Imana bakomeza gukendera, yandikiye Papa Leo XIV amusangiza impungenge ze zo kubona Kiliziya zigenda zisigaramo ubusa, abantu bagahitamo siporo n’ibirori kuruta ibikorwa bya Kiliziya.
Yagize ati “Mbiba imbuto, ariko ingemwe zigatinda gukura. Abana n’imiryango bahisemo siporo n’ibirori.” Yongeyeho ko imiryango myinshi igenda igaragaza kutita ku buzima bwa Kiliziya, bigatuma za Kiliziya zigenda zisigara ubusa cyangwa zigasengerwamo ahanini n’abantu bageze mu zabukuru.
Mu gisubizo cye, Papa Leo XIV yemeye ko ibyo Nunzia agaragaza atari ikibazo cyihariye, ahubwo ko bihuriye n’ibindi bihugu bifite amateka maremare ya gikristu. Ati “Ibyo ubayemo ntibitandukanye n’ibibera mu bindi bihugu byinshi bifite umuco wa gikristu umaze igihe kirekire.”
Papa yasabye ko abantu batarebera gusa ku mibare y’abitabira Kiliziya, ashimangira ko ibikubiye muri Gatigisimu bitajya bipfa ubusa, n’iyo abayitabira baba ari bake.
Yagarutse kandi ku kibazo cyabumva ko abayoboke ba Kiliziya ari bake, agira ati “Ikibazo si umubare w’abantu gusa n’ubwo uwo mubare wateye kwibaza, ahubwo ni ukubura kurushaho kugaragara ku mutima wo kwiyumva ko umuntu ari uwa Kiliziya, ari uwa Kristu, buri wese afite impano n’inshingano bye byihariye, aho kwiyumva gusa nk’ukoresha amasakaramentu kubera umuco.”
Papa Leo XIV yateye inkunga Nunzia n’abandi bose bahura n’izi mbogamizi, abibutsa ko guhinduka ari urugendo abakristu bagomba gukora. Ati “Nk’abakristu, duhora dukeneye ihinduka, kandi tugomba kurishakira hamwe.” Yibukije ko umuryango nyakuri w’ukwemera ari Umutima wa Kristu, uhora ufunguye kuri bose.
Yasoreje ku butumwa bwahoze butangwa na Papa Pawulo wa VI, ashimangira ko inshingano nyamukuru ya Kiliziya ari ugutanga ubuhamya bw’ibyishimo by’ubutumwa bwiza. Ati “Icyo dushobora gukora ni uguhamya ibyishimo by’ubutumwa bwiza bwa Kristu, ibyishimo byo kongera kuvuka n’izuka.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.