Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yibukije ko umutima w’Imana ubabazwa n’intambara, urugomo n’akarengane

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe rwa gitumwa muri Algeria, kuri uyu wa 14 Mata 2026, Papa Leo XIV yasuye umujyi wa Annaba, aho yibukije ko umutima w’Imana ubabazwa n’intambara, urugomo, akarengane ndetse n’ibinyoma, ariko ukarangwa no kuba hafi y’abicisha bugufi n’abaharanira amahoro.

Papa Leo XIV yibukije ko umutima w’Imana ubabazwa n’intambara, urugomo n’akarengane
Papa Leo XIV yibukije ko umutima w’Imana ubabazwa n’intambara, urugomo n’akarengane

Uyu mujyi wa Annaba ni ho hahoze umujyi wa kera wa Hippo, aho Mutagatifu Augustin yabereye umwepiskopi imyaka 34, kugeza yitabye Imana mu mwaka wa 430.

Nyuma yo gusura ahasigaye amateka y’uwo mujyi wa kera, Papa Leo XIV yasuye inzu yakira abageze mu zabukuru (Welcome House for the Elderly), iyobowe n’Ababikira Bato b’Abakene (Little Sisters of the Poor), aho yahuye n’abageze mu zabukuru abagaragaza ubutumwa bw’urukundo n’impuhwe.

Mu butumwa bwe bugufi yagejeje ku bageze mu zabukuru barimo, yababwiye ko Imana iba aho urukundo n’umurimo wo gufasha abandi biri, ashimangira ko aho abantu bakundana bagakorera hamwe ari ho Imana iba.

Yashimiye cyane umwe mu bageze mu zabukuru witwa Salah Bouchemel, wavuze ko muri icyo kigo abantu bubahana batitaye ku idini ryabo. Papa yavuze ko aho hari icyizere n’ubuvandimwe, Imana ihaba.

Yagize ati “Umutima w’Imana urashwanyagurika kubera intambara, urugomo, akarengane n’ibinyoma. Ariko umutima w’Imana si uw’abanyamururumba, abibone cyangwa abishyira hejuru.”

Papa Leo XIV yagaragaje ko kandi Imana iba hafi y’abicisha bugufi n’abakora ibikorwa by’urukundo, igakomeza kubaka ubwami bwayo bw’amahoro n’urukundo binyuze mu buzima bwa buri munsi.

Muri uru ruzinduko kandi, yakiriwe na Arikiyepiskopi Paul Desfarges wahoze ayobora Diyosezi ya Constantine-Hippone, ubu akaba abana n’abageze mu zabukuru muri icyo kigo.

Papa Leo yashimiye ababikira n’abakozi b’icyo kigo, avuga ko bakora ibitangaza buri munsi binyuze mu kwita ku bageze mu zabukuru, ndetse n’ibikorwa byoroheje nko kubasuhuza neza bikongera urukundo n’ubumwe.

Yanashimiye kandi Arikiyepiskopi Desfarges ku buhamya bwe bwo kubana n’abo bageze mu zabukuru, anibutsa amagambo ya Yezu ari mu Ivanjili (Lk 10,21), agaragaza ko Imana yihishurira abicisha bugufi kurusha abiyita abanyabwenge.

Yasoje ubutumwa bwe ashimira ababikira n’abaturage b’icyo kigo ku buhamya bwabo bw’urukundo, anabashyikiriza impano y’igishushanyo (mosaic) cyerekana Kristu wazutse, cyakozwe n’umunyabugeni Josif Droboniku.

Ni igishushanyo gikubiyemo ubutumwa bwo kwakira urumuri rwa Kristu wazutse no kurusangiza abandi binyuze mu bikorwa by’urukundo, aho umutima wa muntu ukeneye ihumure n’icyizere.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose