Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yifatanyije n'Abanya-Norvège mu kababaro ku mwami Harald V watanze

Papa Leo XIV yihanganishije igikomangoma Haakon VIII n’abaturage ba Norvège nyuma y’uko Umwami Harald V atanze, anashima imyaka isaga 35 yamaze akorera igihugu cye mu murimo w’ubwami.

Papa Leo XIV yifatanyije n'Abanya-Norvège mu kababaro ku mwami Harald V watanze
Papa Leo XIV yifatanyije n'Abanya-Norvège mu kababaro ku mwami Harald V watanze

Ingoro y’Umwami i Oslo yatangaje ko Umwami Harald V yatanze saa kumi n’ebyiri n’iminota 35 za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu (04:35 GMT), ubwo yari ari mu Bitaro Bikuru bya Oslo, Rikshospitalet, nyuma yo kujyanwa muri ibyo bitaro mu cyumweru gishize kugira ngo avurwe indwara ikomeye y’amaraso.

Umwami Harald V yari amaze imyaka isaga 35 ku ngoma, bituma aba umwami wa Norvège wamaze igihe kirekire ku ngoma kuva ku gihe cy’Umwami Haakon VII.

Nyuma y’itanga rye, umuhungu we, Igikomangoma Haakon, yamusimbuye ku ngoma aba Umwami Haakon VIII.

Nyuma y’amasaha make Umwami Harald V atanze, Papa Leo XIV yohereje ubutumwa bwo kwihanganisha Umwami Haakon VIII, amugezaho akababaro ke ku bw’itanga rya se.

Papa Leo XIV yavuze ko ababajwe no kumva inkuru y’itanga ry’Umwami Harald V, maze yihanganisha Umwami mushya, abagize umuryango w’ibwami ndetse n’abaturage bose ba Norvège.

Papa Leo XIV yagize ati “Nababajwe no kumva inkuru y’itanga ry’Umwami Harald, kandi mbagejejeho akababaro kanjye kenshi ku muryango w’ibwami, abaturage bose ba, Norvège, n’umwami mushya.”

Papa Leo XIV kandi yashimiye Umwami Harald V imyaka myinshi yamaze akorera igihugu cye, ashimangira ko umurimo yakoze ushobora gukomeza gutanga umusaruro.

Ati “Nzirikana imyaka myinshi yamaze akorera igihugu cye abikuye ku mutima, kandi nizera ko uwo murimo uzakomeza gutanga umusaruro.”

Papa Leo XIV yakomeje asabira Umwami Harald V uburuhukiro bw’iteka, anizeza umuryango we n’abaturage ba Norvège ko akomeza kubasabira.

Ati “Ndabasaba kugira icyizere cy’uko nkomeje gusabira Umwami witabye Imana kugira ngo ahabwe uburuhukiro bw’iteka.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yasabiye abaturage ba Norvège n’abandi bose bafite agahinda ko kubura Umwami Harald V umugisha w’Imana w’ihumure n’amahoro.

Nyuma y’imyaka 35 yari amaze ku ngoma, Umwami Harald V asize amateka yo kuvugurura imikorere y’ubwami bwa Norvège no kubwegereza abaturage. Yagaragajwe nk’umuyobozi wahuje abaturage mu bihe bikomeye igihugu cyanyuzemo.

Mu byamuranze harimo kuba yararenze ku muco wari usanzweho mu miryango y’ibwami, agashyingiranwa na Sonja Haraldsen wari Umuturage usanzwe. Uwo mwanzuro wafashije guhindura imyumvire ku muryango w’ibwami muri Norvège.

Abasesenguzi b’ibwami bavugaga ko Harald V yari umuntu woroheje, wubahwaga kandi wakundwaga n’Abanya-Norvège, bamwitaga Umwami w’abaturage, izina ryari ryarahawe na se, Umwami Olav V.

Umwami Harald V yavutse ku wa 21 Gashyantare 1937.

Nyuma y’urupfu rwa se, Umwami Olav V, ku wa 17 Mutarama 1991, Harald V ni bwo yagiye ku ngoma aba Umwami wa Norvège.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose