Papa Leo XIV yifatanyije n’ibihumbi by’abakirisitu mu isengesho rya Rozari i Lourdes
Ku mugoroba wa tariki ya 27 Nzeri 2026, Papa Leo XIV yifatanyije n’ibihumbi by’abakirisitu mu isengesho rya Rozari i Lourdes, anitabira urugendo rw’amatabaza rwamuritse ijoro, asaba abakirisitu gukomeza kugira icyizere kitajya kibatererana.
Ni mu ruzinduko rwe rwa gitumwa yagiriye mu gihugu cy’ubufaransa kuva ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026, rwamaze iminsi 4, rukaba n’uruzinduko rwe rwa gatanu hanze ya Vatikani nyuma y’uko atorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.
Buri mugoroba kuva muri Mata kugeza mu Gushyingo, Ingoro ya Bikira Mariya i Lourdes mu Bufaransa iba ahantu hateranira ibihumbi by’abasura bakavuga Rozari, bagakora n’urugendo rw’amatabaza mu rwego rwo kubaha umubyeyi Bikira Mariya.
Ku mugoroba wo ku wa 27 Nzeri, muri aba basura habaye umwihariko, kuko Papa Leo XIV yifatanyije na bo muri iri sengesho, agendera mu nzira imwe n’izanyuzwemo na za miliyoni z’abakirisitu bagiye basura Lourdes mu myaka myinshi ishize.
Abo bakirisitu baba bafite mu mitima yabo ibyiringiro, intimba, ibibazo n’imibabaro yabo, bakaza kuri iyi ngoro izwi cyane nk’ahantu abantu benshi basanga ihumure mu mibabaro yabo.
Papa Leo XIV na we, nk’Umusimbura wa Petero akaba n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yaje muri uru rugendo yitwaje kandi ibibazo byugarije isi muri iki gihe, birimo amakimbirane, amacakubiri, umutekano muke n’intambara zikomeje guteza imibabaro mu bice bitandukanye by’isi.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iri sengesho, Papa Leo XIV yashimye ukwizera n’urukundo abakirisitu bakomeza kugaragariza Bikira Mariya uko ibisekuruza bisimburana.
Yagize ati “Mbega ukuntu biteye ku mutima kubona abakirisitu, uko ibisekuruza bisimburana, bakira bafite urukundo n’icyizere ubutumire bwuje ubwuzu bwa Bikira Mariya. Mbega ukuntu bihumuriza kumva abakirisitu baririmba indirimbo zuzuye umurava n’ukwemera, no kubabona bagenda bafite urumuri mu ntoki berekeza kuri Nyina wa Jambo, uwo Yezu yaduhaye ari ku Musaraba.”
Yakomeje agira ati “Nshimira Imana kuba nanjye uyu mugoroba nemerewe gusubiza kuri ubwo butumire bwa Mama wacu, nkaba umugenzi mu bandi bagenzi.”
Nyuma gato y’uko inzogera za Bazilika ya Bikira Mariya w’Immaculée Conception zivuza isaha ya saa tatu z’ijoro, Papa Leo XIV yatangije urugendo rw’amatabaza avuye ku Ngoro ya Bikira Mariya, ahantu Bikira Mariya yabonekeye Mutagatifu Bernadette Soubirous.
Yakurikiwe n’abari mu butumwa bwe, Abepiskopi, Abasaserdoti, abakorerabushake b’Ingoro ya Lourdes, imiryango ndetse n’abandi bakirisitu benshi bari baje muri uru rugendo.
Papa yagiye agenda gahoro gahoro azenguruka Ingoro ya Lourdes, amanuka ku kibuga kinini kiri imbere yayo. Imbere y’abari muri uru rugendo hari ishusho ya Bikira Mariya wa Lourdes, isanzwe ikoreshwa muri uru rugendo rw’amatabaza.
Ibihumbi by’abasura byari ku mpande z’inzira, inyuma y’ibyuma byari byashyizweho mu rwego rw’umutekano, bifatanya na Papa mu isengesho rya Rozari, buri wese afite urumuri n’ishapule ya Rozari mu ntoki.
Bamwe barapfukamaga, abandi bagahagarara cyangwa bakicara ku ntebe nto bazanye. Hari kandi benshi bari mu magare y’abafite ubumuga, bamwe bifubitse ibiringiti kubera ubukonje bw’ijoro.
Uko umwijima wiyongeraga, hejuru y’imbaga y’abasenga hagaragaraga urumuri rw’amatabaza rwinshi, bigatanga isura idasanzwe y’urugendo rwuzuye isengesho n’icyizere.
Isengesho rya Rozari ryagiye risimburana n’indirimbo zihimbaza Imana, maze rimwe na rimwe abitabiriye bose bakazamurira hamwe amatabaza yabo hejuru.
Papa Leo XIV yavuze ko urumuri rw’amatabaza aba bakirisitu bari bafite mu ntoki rubibutsa urumuri rw’icyizere rugomba gukomeza kubayobora no mu bihe bikomeye.
Yagize ati “Urumuri rutuyobora kandi rukadukururira imbere ni urumuri rw’icyizere, rutajya rudutererana n’iyo tuba turi mu rugendo rw’ubu buzima.”
Papa yavuze ko nubwo abantu bahura n’imibabaro n’ibigeragezo, bashobora kubona amahoro n’ibyishimo hagati y’ibyo bibazo iyo bemeye kwakira ubuntu bw’Imana bubafasha kubona ko Kristu wazutse ari kumwe na bo.
Ati “Niba bishoboka kubona igitangaza cyo kugira ituze n’ibyishimo hagati y’imibabaro, ni ukubera ko Imana iduha ubuntu bwo kubona ubuzima n’imbaraga bitangwa n’ukuba Kristu wazutse ari hagati muri twe.”
Yakomeje avuga ko Kristu afasha abakirisitu kutarebera ubuzima bwabo gusa ku by’isi, ahubwo bakareba n’ahazaza h’iteka.
Asoza, yibukije abari aho amagambo ya Mutagatifu Pawulo Intumwa avuga ko imibabaro umuntu ahura na yo muri ubu buzima idashobora kugereranywa n’ikuzo Imana izahishurira abayizera.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.