Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yifuje ko amasezerano ya Amerika na Iran ahinduka umuti w’intambara

Papa Leo XIV yatangaje ko yishimiye amasezerano yumvikanyweho hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, agaragaza icyizere ko azafasha kurangiza amakimbirane amaze igihe no kubaka amahoro arambye hagati y’impande zombi.

Papa Leo XIV yifuje ko amasezerano ya Amerika na Iran ahinduka umuti w’intambara
Papa Leo XIV yifuje ko amasezerano ya Amerika na Iran ahinduka umuti w’intambara

Ibi Papa yabitangaje ku wa 17 Kamena 2026, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Castel Gandolfo, aho yavuze ko aya masezerano ateganyijwe gushyirwaho umukono ku wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2026, ari intambwe ikomeye mu gushakira umuti amakimbirane yari amaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Dushimire Imana, nibura hari aya masezerano bazashyiraho umukono ku wa Gatanu.”

Aya masezerano agamije gukomeza inzira y’ibiganiro bya dipolomasi hagati ya Amerika na Iran, impande zombi zikiyemeza gukemura ibibazo zibinyujije mu mishyikirano aho gukoresha intambara.

Papa Leo XIV yashimangiye ko nubwo hakiri ibikwiye kunozwa no kumvikanwaho, ibiganiro ari byo nzira nziza kuruta gusubira mu makimbirane.

Yagize ati “Haracyari byinshi bizakenerwa gusobanurwa neza, ariko buri gihe ibiganiro n’imishyikirano biruta gusubira mu ntambara.”

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yavuze ko yifuza kubona ayo masezerano ahinduka igisubizo nyakuri cy’amakimbirane amaze igihe hagati ya Amerika na Iran ndetse n’akarere kose.

Yagize ati “Nizeye ko aya masezerano azaba igisubizo nyakuri cy’intambara, ko intambara izaba irangiye burundu kandi ko twakomeza gutera imbere ku nyungu za bose.”

Papa Leo XIV yanasabye amahanga gukomeza gushyira imbere ibikorwa byo kubaka amahoro, by’umwihariko guca ukubiri n’intwaro za kirimbuzi no gushaka ibisubizo ku bibazo by’ubukungu n’imibereho byakomotse ku makimbirane.

Yagize ati “Dukureho intwaro za kirimbuzi, dushake icyagirira akamaro abaturage bose kandi tunakemure ibibazo by’ubukungu n’imibereho byatewe n’ibi bihe by’amakimbirane.”

Amagambo ya Papa Leo XIV aje mu gihe hari icyizere cyongeye kuboneka ku rwego mpuzamahanga nyuma y'uko Pakistan yatangaje ko Amerika na Iran byamaze kumvikana ku masezerano yo guhagarika intambara, ateganyijwe gushyirwaho umukono ku wa 19 Kamena 2026 i Genève mu Busuwisi.

Nk'uko Minisitiri w'Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yabitangaje, ayo masezerano ateganya guhagarika ibikorwa bya gisirikare burundu no gukomeza gukemura ibibazo binyuze mu nzira za dipolomasi. Perezida wa Amerika, Donald Trump, na we yemeje ayo makuru, avuga ko impande zombi zamaze kumvikana ku ngingo z'ingenzi zirimo kongera gufungura umuhora wa Hormuz, inzira y'ingenzi inyuzwamo igice kinini cy'ibikomoka kuri peteroli ku Isi.

Mu gihe amahanga akomeje kwakira neza iyi ntambwe, amagambo ya Papa Leo XIV agaragaza icyizere ko aya masezerano atazaba inyandiko gusa, ahubwo azahinduka igisubizo kirambye kizahagarika intambara, kigafasha kugarura ituze no kubaka amahoro arambye hagati y'ibihugu byari bimaze igihe mu makimbirane.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose