Papa Leo XIV yihanganishije abahitanywe n’imyuzure ikomeye muri Nepal
Papa Leo XIV yagaragaje agahinda gakomeye ku bw’abantu benshi bahitanywe n’imyuzure n’inkangu byibasiye Nepal, asabira ababuze ubuzima ndetse n’abatabara bakomeje gushakisha abantu baburiwe irengero.
Papa Leo XIV yagaragaje ko ababajwe cyane n’ibiza bikomeye by’imyuzure byateje urupfu n’akaga gakomeye mu bice byo mu majyaruguru ya Nepal, hafi y’umupaka w’iki gihugu n’u Bushinwa.
Mu butumwa bwe ku wa 27 Kanama 2026, bwashyizweho umukono na Karidinali Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta wa Vatican, Papa Leo XIV yasabiye abahitanywe n’ibi biza, anihanganisha imiryango yabo.
Muri ubwo butumwa, Papa Leo XIV yavuze ko ashyikirije roho z’abitabye Imana imbabazi z’Imana Ishoborabyose, ndetse agaragariza imiryango yabo akababaro n’agahinda gakomeye batewe no kubura ababo.
Papa kandi yijeje abantu bose bagizweho ingaruka n’ibi biza ko ari kumwe na bo mu isengesho, asabira abakozi b’ubutabazi n’abandi bakomeje ibikorwa byo gushakisha no gutabara ababuze.
Yagize ati “Ndizeza abahuye n’aya makuba bose ko mbari hafi mu isengesho, kandi nsabira abakozi b’ubutabazi bakomeje gushakisha no gutabara ababuze.”
Iyi myuzure ikomeye yatangiye ku wa 26 Kanama 2026 ubwo habaga isenyuka rikomeye ry’igice cy’urubura n’amabuye mu misozi ya Himalaya, hafi y’umupaka wa Nepal n’u Bushinwa, bigatuma amazi menshi, ibyondo n’ibisigazwa by’amabuye bisandara mu mibande, kugeza ubu imibare igaragaza ko imaze guhitana abantu barenga 350 muri Nepal, mu gihe abarenga 900 bakomeje kuburirwa irengero.
Amazi menshi yivanze n’ibyondo n’imyanda yatembye ku muvuduko ukomeye, asenya cyangwa atwara amazu n’ibindi bikorwa remezo mu baturage batuye hafi y’umupaka wa Nepal n’u Bushinwa.
Abashinzwe ubutabazi bavuga ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera, kuko hakomeje kuboneka imibiri y’abantu munsi y’ibisigazwa by’amazu n’ibindi bintu byatwaranywe n’amazi.
Mu gace ka Tibet na ho harabarurwa abandi bantu benshi baburiwe irengero, ku buryo muri ako karere kose abataramenyekana aho bari bagera hafi ku 1,500.
Imidugudu n’utundi duce dutuwe n’abantu twarengewe n’amazi, mu gihe imihanda, ibiraro, amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo byangiritse cyane cyangwa bigasenyuka burundu.
Imyuzure kandi yibasiye ahantu hakomeye hahurirwaho n’abambuka umupaka, bituma ingendo n’ubucuruzi hagati y’uduce twombi bihagarara.
Bamwe mu bantu bakomeje gushakishwa ni abanyamahanga bari bagiye gusura cyangwa gusengera ahantu hafatwa nk’ahera, cyane cyane umusozi wa Kailash n’ikiyaga cya Mansarovar.
Ibihumbi by’abasirikare, abapolisi n’abakozi bashinzwe ubutabazi byoherejwe mu bice byibasiwe n’ibiza kugira ngo batabare abarokotse kandi bashakishe ababuze.
Indege za kajugujugu zirimo gukoreshwa mu kugera ku baturage batandukanyijwe n’ibi biza, kubavanayo no kubagezaho ibiribwa, imiti n’ibindi bikoresho by’ibanze.
Icyakora, ibikorwa byo gutabara bikomeje kugorana kubera ko imihanda myinshi yangiritse, imiterere y’imisozi ikaba itoroshye, ndetse hakaba hakiri ibyago by’inkangu n’indi myuzure.
Ubufasha mpuzamahanga na bwo bwatangiye kugera muri Nepal, aho ibihugu by’ibituranyi, Umuryango w’Abibumbye n’imiryango itabara imbabare byatangiye gutanga abakozi, ibikoresho n’amafaranga yo gufasha abahuye n’ibiza.
Mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje, Papa Leo XIV akomeje gusabira abahitanywe n’ibi biza, abarokotse ndetse n’abakomeje gushyira ubuzima bwabo mu kaga batabara abandi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.