Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yihanganishije Kiliziya ya Tanzaniya ku rupfu rwa Kardinali Polycarp Pengo

Papa Leo XIV yihanganishije Kiliziya Gatolika yo muri Tanzaniya by’umwihariko Arkidiyosezi ya Dar es Salaam, nyuma y’urupfu rwa Kardinali Polycarp Pengo witabye Imana afite imyaka 81 y’amavuko.

Papa Leo XIV yihanganishije Kiliziya ya Tanzaniya ku rupfu rwa Kardinali Polycarp Pengo
Papa Leo XIV yihanganishije Kiliziya ya Tanzaniya ku rupfu rwa Kardinali Polycarp Pengo

Mu butumwa bwa telegramu bwashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Gashyantare, Papa Leo XIV yagaragaje “akababaro ke n’ihumure,” abugeza ku basaserdoti, abihayimana n’abakristu bose ba Arkidiyosezi ya Dar es Salaam, iyoborwa ubu na Myr Jude Thaddaeus Ruwa’ichi.

Papa yagize ati “Mu gihe twibuka umurimo w’ubwepisikopi yakoze imyaka myinshi mu ma diyosezi atandukanye, by’umwihariko umuhate we mu gutoza no kurera abasaserdoti, ndetse n’umusanzu yatanze mu Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi bo muri Afurika na Madagasikari (SECAM) no ku Rwego rw’Intebe Ntagatifu, nifatanyije namwe gusabira roho y’uyu mushumba w’umunyabwenge kandi w’umutima mwiza ngo uruhukire mu maboko y’impuhwe za Kristu, Umushumba Mwiza.”

Papa kandi yatanze Umugisha wa gishumba nk’ikimenyetso cy’ihumure n’amahoro ku bantu bose bababajwe n’urupfu rwe, abasaba gukomeza kugira icyizere cy’izuka.

Kardinali Polycarp Pengo yitabye Imana ku wa Kane, tariki ya 19 Gashyantare, aguye mu bitaro byihariye bivura indwara z’umutima biherereye i Dar es Salaam, aho yari ari kwivuriza.

Yavutse ku wa 5 Kanama 1944. Mu 1998, yagizwe Kardinali na Papa Yohani Pawulo wa II, aba Umunyatanzaniya wa kabiri winjiye mu Nteko y’Abakardinali. Yabaye Arikiyepisikopi wa Dar es Salaam kuva mu 1992 kugeza mu 2019, ubwo yasezererwaga ku nshingano ze.

Urupfu rwa Kardinali Pengo rusize icyuho gikomeye muri Kiliziya ya Tanzaniya no muri Kiliziya ku rwego rw’isi, aho yari azwi nk’umushumba wicisha bugufi, wita ku burere bw’abasaseridoti no ku bumwe bwa Kiliziya. Abakristu bakomeje kumusabira ngo Imana imwakire mu bwami bwayo, imuhe iruhuko ridashira

Karidinali Polycarp Pengo azashyingurwa ku wa 28 Gashyantare 2026 saa yine za mu gitondo (10h00) muri Pugu Pilgrimage Centre i Dar es Salaam.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose