Papa Leo XIV yishimiye amasezerano ya Amerika na Iran, asabira na Ukraine amahoro
Papa Leo XIV yagaragaje ibyishimo atewe n’amasezerano ateganyijwe gusinywa hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, ayafata nk’intambwe ikomeye ishobora guteza imbere amahoro, umutekano n’ubufatanye mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati
Mu ijambo yagejeje ku bakristu n’abakerarugendo bitabiriye Isengesho Rusange (General Audience) ryabaye kuri uyu wa Gatatu, Papa Leo XIV yashimangiye akamaro k’ibiganiro n’ubwumvikane mu gukemura amakimbirane hagati y’ibihugu.
Yagize ati“Nishimiye cyane kugera ku masezerano hagati ya Repubulika ya Kisilamu ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ateganyijwe gusinywa kuri uyu wa Gatanu. Ni umusaruro ushimishije w’umurimo muremure wakozwe mu biganiro no mu mishyikirano.”
Papa yashimiye kandi ibihugu n’inzego zagiye zifasha impande zombi kugera kuri aya masezerano, agaragaza icyizere ko azafasha kongera kubaka icyizere hagati y’impande zombi no guteza imbere umutekano n’ituze mu karere.Yagize ati “Nizeye ko aya masezerano azafasha gushimangira icyizere hagati y’impande zombi, umutekano n’ituze mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse agafungura inzira nshya z’ibiganiro n’ubufatanye hagati y’abaturage.”
Aya masezerano aje nyuma y’amezi hafi ane y’intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli bashoye kuri Iran. Ku wa 28 Gashyantare uyu mwaka, Amerika na Isiraheli bagabye ibitero by’indege ku bikorwa bya Iran bijyanye n’ingufu za nikleyeri n’ibisasu bya misile biraswa kure.
Iran yahise isubiza igaba ibitero ku nyungu za Amerika, ku birindiro byayo no ku bafatanyabikorwa bayo bo mu karere k’Ikigobe cya Perisi, ndetse inahungabanya ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu nyanja binyura mu Muyoboro wa Hormuz, umwe mu miyoboro y’ingenzi ku bucuruzi mpuzamahanga.
Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yanagarutse ku ntambara ikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage muri Ukraine n'Uburusiya, agaragaza akababaro katewe n’ubwiyongere bw’ibitero bikorwa n’u Burusiya cyane cyane ku mijyi ituwe n’abaturage.
Yavuze ko abantu benshi b’inzirakarengane bakomeje gutakaza ubuzima, ndetse n’abatabazi bakicwa mu gihe bari mu bikorwa byo gutabara.Yagize ati “Hari inzirakarengane nyinshi zikomeje kugwa muri iyi ntambara. Hari abatabazi bicwa, insengero, n’ahantu hafite umurage ndangamateka bikarimburwa n’inkongi z’umuriro.”
Papa yavuze ko ari kumwe n’imiryango yabuze abayo, abakomeretse ndetse n’abakomeje kwitanga bakorera ubuzima bw’abantu nubwo bakomeje kuba mu bihe by’urugomo n’intambara.
Yasoje asaba abakristu n’abatuye isi yose gukomeza gusengera amahoro muri Ukraine.
Yagize ati “Ndahamagarira buri wese gusenga kugira ngo iyi ntambara irangire. Dusabe Nyagasani gufungura inzira z’ibiganiro, kuzimya urwango no gutuma haboneka amahoro arambye kandi ashingiye ku butabera.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.