Papa Leo XIV yohereje inkunga y'ibanze muri Venezuela nyuma y'ibiza by'imitingito byahitanye abarenga 160
Papa Leo XIV yageneye igihugu cya Venezuela inkunga yihutirwa ya Euro ibihumbi 100 (€100,000) mu rwego rwo gufasha abagizweho ingaruka n'imitingito ibiri ikomeye yahitanye nibura abantu 164, abandi hafi igihumbi bagakomereka, mu gihe ibikorwa byo gutabara bikomeje.
Iyo nkunga yatanzwe binyuze mu Biro by'Umusaseridoti wa Papa bishinzwe ibikorwa by'urukundo (Apostolic Almoner's Office), mu gihe amatsinda y'abatabazi akomeje gushakisha abantu bakekwaho kuba bakiri munsi y'ibyasenyutse.
Nk'uko Vatican yabitangaje, iyo nkunga yatanzwe ku bufatanye na Ambasaderi wa Papa muri Venezuela, Musenyeri Alberto Ortega Martín, hamwe na Arikiyepisikopi wa Caracas, Musenyeri Raúl Biord Castillo. Yanagaragaje ko ari intangiriro y'ubufasha, kuko biteganyijwe ko hazakomeza gutangwa indi nkunga hashingiwe ku byo Kiliziya yo muri Venezuela izagaragaza ko bikenewe.
Vatican yagize iti "Iyi nkunga ni intambwe ya mbere gusa. Hari indi nkunga izakomeza gutangwa hakurikijwe ibikenewe bizajya bigaragazwa na Kiliziya yo muri Venezuela."
Mu gihugu hose, Paruwasi zitandukanye zakiriye imiryango yimuwe n'ibi biza, mu gihe amashami ya Caritas akomeje gutanga ibiribwa, ubufasha bw'ibanze ndetse n'ihumure ku bahuye n'ibyago.
Iyi mitingito yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, yapimwe ku gipimo cya 7.2 na 7.5 ku gipimo cya Richter. Inyubako nyinshi zarasenyutse, cyane cyane mu Ntara ya La Guaira iri mu majyaruguru y'umurwa mukuru Caracas, ari na ho hagaragaye ibyangiritse bikomeye kurusha ahandi.
Ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Simón Bolívar cyahise gifungwa, mu gihe ibikorwa by'ubutabazi bikomeje gukorwa amasaha yose.
Abayobozi ba Venezuela batangaje ko abantu nibura 164 bamaze kumenyekana ko bahitanywe n'ibi biza, abandi hafi igihumbi barakomereka. Icyakora, bemeza ko umubare w'abapfuye ushobora kwiyongera kuko hakomeje gushakishwa abakiri munsi y'amatongo.
Nyuma y'iyo mitingito hakurikiyeho ibindi binyeganyega by'ubutaka birenga 20, byumvikanye no mu bice bimwe by'igihugu cya Colombia.
Perezida Delcy Rodríguez yatangaje ibihe bidasanzwe by'ibiza mu gihugu, avuga ko Intara ya La Guaira yahindutse agace kagizwe n'ibiza bikomeye.
Na ho Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Diosdado Cabello, yasabye abaturage kwirinda kwinjira mu nyubako zangiritse.
Yagize ati "Turasaba abaturage kuguma ahantu hafunguye no kwirinda kwinjira mu nyubako zangiritse kugeza igihe inzobere zizaba zimaze kugenzura niba zitekanye."
Kiliziya Gatolika na yo yagizweho ingaruka n'ibi biza. Kiliziya Nkuru ya Caracas, amaparuwasi menshi, amaseminari n'izindi nyubako za Kiliziya zangiritse ku buryo bugaragara.
Nubwo bimeze bityo, abayobozi ba Kiliziya bakomeje gufungurira amarembo ababuze aho kuba, babaha ibiribwa, ubufasha bw'ibanze ndetse banabafasha mu buryo bw'iyobokamana kugira ngo bakomeze kugira icyizere.
Mu gihe ibikorwa byo gutabara bikomeje, ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Amerika n'ahandi ku isi bikomeje kohereza inkunga n'amatsinda y'abatabazi bafite icyizere cyo kubona abarokotse bakiri munsi y'ibyasenyutse.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.