Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yujuje imyaka 71 y’amavuko

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026, Papa Leo XIV yujuje imyaka 71 y’amavuko, yifurizwa isabukuru nziza ndetse yohererezwa n’ubutumwa bwaturutse mu bice bitandukanye.

Papa Leo XIV yujuje imyaka 71 y’amavuko
Papa Leo XIV yujuje imyaka 71 y’amavuko

Mu gihe umwaka wa mbere w’ubutumwa bwe waranzwe n’ubutumwa bwo gusaba amahoro, ingendo zitandukanye yakoze mu rwego rw’ubutumwa bwe, ndetse no guharanira kubungabunga agaciro ka muntu, kuri uyu munsi mukuru w’amavuko ye, ubutumwa n’ibyifuzo byiza byaturutse mu bice bitandukanye by’Isi byageze i Vatican, byifuriza Papa Leo XIV isabukuru nziza.

Inama y’Abepiskopi Gatolika b’u Butaliyani (CEI) na yo yagejeje kuri Papa ubutumwa bw’indamutso, mu izina rya Kiliziya yo mu Butaliyani, ndetse imushimira umurimo amaze gukora.

Abepiskopi b’u Butaliyani bibukije ko Papa Leo XIV ashimangira ko Ivanjili ari yo igomba kuba ku isonga mu buzima bwa Kiliziya, ndetse ko ukwemera ari uguhura na Kristu ku giti cya buri muntu.

Bashimangiye kandi umuhamagaro we wo kubaka imiryango y’abakirisitu ifite ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru Nziza, Paruwasi zakira buri wese ndetse n’inzego za Kiliziya zituma abayoboke barushaho kugira uruhare mu bikorwa byayo.

Hashingiwe ku butumwa Papa Leo XIV yatanze mu isengesho rya Angelus ryo ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026, Abepiskopi b’u Butaliyani bashimangiye isano iri hagati y’imbabazi n’amahoro, bavuga ko amakimbirane akenshi aterwa no kubura kw’ubwiyunge.

Amahoro ni imwe mu ngingo Papa Leo XIV yakunze kugarukaho cyane mu butumwa bwe, aho kuva nyuma gato y’amatora ye, ubwo yasabaga amahoro atagizwe n’intwaro kandi adatera ubwoba, yakomeje kugaruka ku mahoro n’ubwiyunge mu ngendo ze za gitumwa, mu biganiro yagiranye n’abantu batandukanye ndetse no mu butumwa yagejeje ku Isi.

Mu mwaka wa mbere w’ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yavuze ku mahoro n’ubwiyunge inshuro zirenga 400. Yanakunze kuvuga ku bumwe, ibiganiro, icyizere ndetse no kubungabunga agaciro ka muntu.

Urugendo rwe rwa mbere rwa gitumwa rwamujyanye muri Türkiye no muri Libani. I Nicaea, aho hizihijwe isabukuru y’imyaka 1.700 y’Inama ya mbere y’Abepisikopi ku rwego rw’Isi, yashimangiye akamaro k’ubumwe bw’Abakirisitu. Muri Libani ho, yibanze ku biganiro no ku mahoro.

Nyuma yaho, Papa Leo XIV yabaye Papa wa mbere wasuye Monaco na Algeria. I Annaba, ahahoze hitwa Hippo, yasuye ahantu hafitanye isano na Mutagatifu Augustini. Mu rugendo rwe muri Espagne, yabaye Papa wa mbere ugejeje ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu.

Ku itariki ya 6 Mutarama 2026, Papa Leo XIV yafunze Umwaka wa Yubile wa 2025 watangijwe na Papa Francis, awusoza afunga Urugi Rutagatifu rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero.

Ibaruwa ye ya mbere yiswe Magnifica humanitas yibanze ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ashimangira ko ikoranabuhanga rigomba gukomeza gukoreshwa mu rwego rwo kubungabunga agaciro ka muntu, ubwisanzure, inshingano n’inyungu rusange.

Papa Leo XIV kandi yasohoye inyandiko y’Ubushumba yiswe Dilexi te, yari yatangijwe na Papa Francis, igaruka ku rukundo no kwita ku bakene. Yongeye kugaruka kuri iyi ngingo ubwo yasuraga Lampedusa muri Nyakanga, aho yahuye n’abimukira.

Papa Leo XIV yavutse ku itariki ya 14 Nzeri 1955, i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni mu gihe yizihije isabukuru y’amavuko ye ku nshuro ya Kabiri nyuma y’uko atorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose