Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Léon XIV yasezeye kuri Perezida wa Algeria yerekeza muri Cameroun

Kuri uyu wa 15 Mata 2026, Papa Léon XIV yatangiye urugendo rwerekeza muri Cameroun , mu cyiciro cya kabiri cy’urugendo rwe arimo kugirira mu bihugu bine byo ku mugabane wa Afurika.

Papa Léon XIV yasezeye kuri Perezida wa Algeria yerekeza muri Cameroun
Papa Léon XIV yasezeye kuri Perezida wa Algeria yerekeza muri Cameroun

Uru rugendo rwatangiriye muri Algeria, aho yari amaze imi itatu, yashimangiye akamaro k’ibiganiro hagati y’amadini ndetse no kubabarirana nk’inzira y’amahoro arambye.

Papa Léon XIV ategerejwe kugera mu murwa mukuru wa Cameroun, Yaoundé, saa kumi n n’iminota makumyabiri z’umugoroba (16:20 ku isaha ya CET).

Muri Cameroun, uru ruzinduko rwe ruzarangwa n’igitambo cya Misa gifite igisobanuro gikomeye kizabera i Bamenda, umujyi uri mu gice cyugarijwe n’umutekano muke kubera amakimbirane amaze imyaka igera ku icumi mu turere tubiri tuvuga Icyongereza.

Mu minsi itatu azamara muri Cameroun, Papa Léon XIV azahura n’abayobozi b’igihugu ndetse n’ab’amadini, asure ikigo cy’imfubyi n’ibitaro, anayobore Misa zitandukanye zigamije gukomeza ukwemera no gutanga ubutumwa bw’ihumure.

Uru ruzinduko rwe ruje mu gihe Cameroun igikomeje guhura n’amakimbirane akomeye yatangiye mu mwaka wa 2017 mu turere tuvuga Icyongereza, aho impande zitandukanye zikomeje gusabwa kugana inzira y’ibiganiro.

By’umwihariko, biteganyijwe ko Papa azatangira ubutumwa bukomeye bw’amahoro n’ubwiyunge i Bamenda, ahafite amateka y’umutekano muke n’umwuka w’ubwoba.

Kuva ayo makimbirane yatangira, Kiliziya Gatolika yakomeje gusaba impande zose kugirana ibiganiro no gushaka umuti w’amahoro kuri uwo mwuka mubi.

Kuyobora Misa muri Bamenda ku ruhande rwa Papa Léon XIV bifatwa nk’ikimenyetso cy’icyizere ku baturage, ndetse bikaba bishobora kuba intambwe iganisha ku gusubira mu buzima busanzwe.

Mbere y’uru ruzinduko, imitwe yitwaje intwaro ishaka kwigenga muri utu turere yatangaje ko igiye guhagarika imirwano by’agateganyo mu gihe cy’iminsi itatu, kugira ngo abakristu babashe kwitabira Misa ya Papa.Ibi byongeye kugaragaza icyizere ko uru ruzinduko rushobora gutanga umusanzu mu kugarura amahoro n’ubwiyunge muri Cameroun.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose