Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Léon XIV yatangiye urugendo rwe rwa gatanu rwa gitumwa, agana mu Bufaransa

Papa Léon XIV yatangiye kuri uyu wa 25 Nzeri 2026 urugendo rwe rwa gatanu mpuzamahanga rwa gitumwa, rumujyanye mu Bufaransa, aho azamara iminsi ine ahura n’abayobozi b’igihugu, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, abayobozi ba Kiliziya ndetse n’urubyiruko.

Papa Léon XIV yatangiye urugendo rwe rwa gatanu rwa gitumwa, agana mu Bufaransa
Papa Léon XIV yatangiye urugendo rwe rwa gatanu rwa gitumwa, agana mu Bufaransa

Indege itwaye Papa Léon XIV yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Fiumicino i Roma saa 7:58 za mu gitondo, yerekeza i Paris, ari na ho yatangiriye uru rugendo kuva kuri uyu wa 25 kugeza ku wa 28 Nzeri 2026.

Muri uru rugendo rw’amasaha arenga abiri, Papa Léon XIV agombaga kugera ku kibuga cy’indege cya Orly i Paris, aho ategerejwe n’umunsi wuzuyemo ibikorwa bitandukanye.

Paris ni wo mujyi wa mbere Papa azasura muri uru rugendo. Nyuma azakomereza i Lourdes, ahantu hazwi cyane muri Kiliziya Gatolika kubera amateka afite aho ahuriye n’Umubyeyi Bikira Mariya, hanyuma ajye i Metz, umujyi wavukiyemo Robert Schuman, umwe mu bashyize umusingi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Mu Bufaransa, Papa Léon XIV azahura n’abayobozi b’igihugu, abahagarariye inzego zitandukanye z’imibereho y’abaturage ndetse n’abadipolomate. Biteganyijwe ko azasura Ingoro ya Élysée, ari na yo ibiro by’umukuru w’igihugu n’aho Perezida Emmanuel Macron akorera.

Muri uru ruzinduko, Papa azatanga ibiganiro n’ubutumwa 15, aho ubwa mbere azabutanga mu rurimi rw’Igifaransa.

Nyuma ya saa sita, Papa Léon XIV azasura icyicaro cy'agashimi k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco, UNESCO, i Paris, aho azageza ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa. Ubutumwa bwe muri UNESCO azabutanga mu rurimi rw’Icyongereza.

Nyuma yaho, azasura Katedrali ya Notre-Dame i Paris, akaba ari we Papa wa mbere winjiye muri iyi Katedrali kuva yavugururwa nyuma y’inkongi y’umuriro yayibasiye mu 2019.

Muri Notre-Dame, Papa azayobora isengesho ari kumwe n’abepiskopi, abapadiri, abadiyakoni, abihayimana ndetse n’abaseminari.

Mu masaha ya nimugoroba, Papa arasubira kuri Ambasade ya Vatican mu Bufaransa aho azafatira amafunguro ya nimugoroba.

Umunsi we wa mbere mu Bufaransa urasozwa n’igikorwa cyihariye cyo gusabana n’urubyiruko. Saa tatu z’ijoro, Papa Léon XIV azitabira ijoro ry’isengesho rizabera kuri Stade de France, i Saint-Denis, ahantu hazwi cyane mu mateka y’umupira w’amaguru mu Bufaransa.

Stade de France ni ho ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yatsindiye Brazil ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 1998.

Urugendo rwa Papa Léon XIV mu Bufaransa ruzakomeza kugeza ku wa 28 Nzeri, aho azasura Paris, Lourdes na Metz, mbere yo gusubira i Roma.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose