Papa Lewo wa XIV akomereje urugendo rwe i Barcelona nyuma y'i Madrid
Papa Lewo wa XIV yageze mu mujyi wa Barcelona kuri uyu wa Kabiri, mu gice cya kabiri cy’uruzinduko rwe rwa gishumba ari kugirira muri Espagne, aho abaturage, abakristu, Kiliziya n’inzego z’ubuyobozi bamwakiriye mu byishimo bidasanzwe.
Mu minsi mike yabanjirije uruzinduko rwa Nyirubutungane, umujyi wa Barcelona wari utatsemo ibikorwa byo gutegura kumwakira. Abakozi b’inzego z’ibanze bagaragaye bakora isuku ku mihanda, basana inzira z’abanyamaguru ndetse banategura ahantu hatandukanye Papa azasura. Kiliziya na yo yari ihugiye mu gutunganya aho ibikorwa by’iyogezabutumwa n’amasengesho bizabera.
Nubwo abaturage benshi baganiraga ku ruzinduko rwa Papa Lewo wa XIV mu mihanda, mu maresitora no mu zindi nzego zitandukanye, ubuzima bwa buri munsi bwakomeje nk’ibisanzwe. Ababyeyi bakomeje kujyana abana ku mashuri, abantu bagakoresha amagare cyangwa bakicara mu bibuga no ku meza yo ku mihanda. Icyakora, umutekano wongerewe imbaraga mu duce dutandukanye tw’umujyi.
Mu mihanda imwe n’imwe, hagaragara ibyapa n’impapuro zishushanyijeho inuma, ikimenyetso cy’amahoro, byanditseho ijambo “Benvingut!”, risobanura ngo “Ikaze” mu rurimi rw’Igikatalani.
Irindi jambo rigaragara cyane ni “PAU”, na ryo risobanura amahoro. Ibi bigaragaza uburyo abaturage ba Barcelona babona Papa Lewo wa XIV nk’intumwa y’amahoro ishobora gukomeza guhamagarira isi kubaho mu bwiyunge no mu mahoro.
Barcelona ni umwe mu mijyi ikomeye muri Espagne, uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga kubera amateka yawo, umuco n’ubwubatsi bwawo bwihariye. Mu mwaka wa 2026, uyu mujyi wagizwe Umurwa Mukuru w’Ubwubatsi ku Isi, mu rwego rwo gushimira uruhare rwawo mu guteza imbere imijyi n’imyubakire igezweho.
Mu bimenyetso bikomeye biranga Barcelona harimo Bazilika ya Sagrada Familia, inyubako y’ikirangirire ku isi yateguwe n’umwubatsi wamamaye Antoni Gaudí.
Uyu mwaka kandi Barcelona iri kwizihiza Umwaka wa Gaudí ndetse n’isabukuru y’imyaka 100 ishize yitabye Imana. Kiliziya n’umujyi muri rusange bishimira umurage yasize, ari na yo mpamvu uruzinduko rwa Papa Lewo wa XIV rubaye mu gihe cyihariye kuri Barcelona.
Nubwo uruzinduko rwa Papa rwahujwe n’ibikorwa by’umuco n’amateka, nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, azanareba ibibazo byugarije Kiliziya yo muri Barcelona.
Kimwe mu bikorwa biteganyijwe ni ugusura paruwasi iyoborwa n’abihayimana b’Abagostini bafite umubare muto cyane muri uyu mujyi. Muri Barcelona yose, iri tsinda rigizwe n’abapadiri bane gusa: babiri bakomoka muri Tanzaniya n’abandi babiri bakomoka muri Filipine.
Nubwo ari bake, bakomeje umurimo ukomeye wo kwita ku bimukira no kubafasha mu buzima bwa roho n’ubw’umubiri. Uru ruzinduko rwa Papa ruzaba umwanya wo kubashimira no kubatera inkunga mu murimo bakora hagati y’abimukira n’abakeneye ubufasha.
Mu gihe isi ikomeje guhura n’ibibazo bitandukanye birimo intambara, ubushyamirane n’ibibazo by’abimukira, abaturage ba Barcelona bategerezanyije amatsiko ubutumwa Papa Lewo wa XIV azabagezaho.
Abenshi bifuza ko uru ruzinduko ruzakomeza gushimangira ubutumwa bw’amahoro, ubwiyunge n’ubuvandimwe hagati y’abaturage, ari na byo byagaragajwe n’amagambo “Benvingut” na “PAU” agaragara henshi muri uyu mujyi.
Uruzinduko rwa Papa Lewo wa XIV muri Barcelona rukomeje kuba kimwe mu bikorwa bikomeye bya Kiliziya Gatolika muri Espagne muri uyu mwaka wa 2026, aho biteganyijwe ko azahura n’abakirisitu, abayobozi ba Kiliziya ndetse n’inzego zitandukanye z’igihugu mbere yo gukomeza gahunda z’uruzinduko rwe rwa gishumba.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.