Papa Lewo wa XIV ateganya kugirira uruzinduko muri Afurika mu 2026; Angola mu bihugu ateganya kugeramo
Angola iri mu bihugu bya Afurika Papa Leo XIV ateganya gusura mu ruzinduko rwe rwa mbere rwa gishumba kuri uyu mugabane kuva yatangira ubutumwa bwe bwa Gipapa, nk’uko byemejwe n’Intumwa ya Papa muri Angola.
Yagize ati“Kuri ubu turimo gutegura gahunda n’umushinga w’uruzinduko rwa Papa Leo XIV muri Afurika. Nta matariki n’ahantu nyir’izina biratangazwa, ariko bizamenyeshwa igihe bizaba byamaze kugenwa.”
Arikiyepiskopi Dubiel yasabye Abanya-Angola bose gutangira kwitegura iki gikorwa gikomeye, avuga ko uru ruzinduko ruzaba ari amahirwe yo kongera kuzirikana indangagaciro zubatse igihugu cya Angola no kuzigaragariza amahanga
Na none, Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Angola na São Tomé na Príncipe (CEAST), Arikiyepiskopi José Manuel Imbamba wa Arikidiyosezi ya Saurimo, yasabye Abanya-Angola bose kugira uruhare mu makomite azashyirwaho ategura uru ruzinduko.
Yagize ati“Buri komite igomba gukora uko ishoboye kose mu gutegura, kwamamaza no gushyira mu bikorwa inshingano zayo mu buryo buhesha icyubahiro uru ruzinduko rwa Papa.” Yanashimiye Papa Leo XIV ko yemeye ubusabe bwo gusura Angola.
Ku ruhande rwe, Arikiyepiskopi wa Luanda, Filomeno do Nascimento Vieira Dias, yavuze ko uru ruzinduko ruzaba ari “igihe gikomeye cy’ihumure rya muntu n’irya roho”, cyane ko rubaye mu mwaka wihariye aho umujyi wa Luanda wizihiza isabukuru y’imyaka 450 umaze ushinzwe, n’imyaka 450 y’ukwemera kwa gikirisitu.
Yongeyeho ko uru ruzinduko rwa Papa rushyira Angola mu murongo w’iyogezabutumwa n’ubusabane bwa Kiliziya ku Isi hose, anashimira Leta ya Angola ku bufatanye no gufungurira imiryango ubuyobozi bwa Kiliziya kugira ngo uru ruzinduko ruzagende neza.
Mu Kuboza 2025, Papa Leo XIV yari yatangaje ko ateganya gusura Afurika mu mwaka wa 2026, agaragaza ko Algeria ishobora kuba igihugu cya mbere azageramo. Angola, Equatorial Guinea na Cameroun nabyo byavuzwe nk’ibihugu ashobora gusura.
Papa Leo XIV ni we Papa wa mbere mu mateka ya vuba wagize uburambe bwimbitse kuri Afurika mbere yo gutorerwa kuba Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika. Yasuye Afurika y’Iburasirazuba, iy’Iburengerazuba, iy’Amajyepfo, iy’Amajyaruguru n’iyo hagati.
Mbere yo kuba umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi muri Gicurasi 2025, Papa Leo XIV, wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari amaze gusura Kenya inshuro zirenze esheshatu, urugendo rwa nyuma rukaba rwarabaye mu Ukuboza 2024.
Yanasuye Tanzania inshuro nyinshi, Alijeriya yo muri Afurika y’Amajyaruguru, Afurika y’Epfo ndetse na Nigeria aho bivugwa ko yahageze nibura inshuro icyenda hagati ya 2001 na 2016.
Mu 2009, Papa Leo XIV yayoboye umuhango wo gutaha ku mugaragaro Kaminuza ya Mutagatifu Augustin i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.