Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Lewo wa XIV yafunguye Inteko Idasanzwe y'Abakaridinali abasaba kumushyigikira mu butumwa

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2026 Papa Lewo wa XIV, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, yafunguye ku mugaragaro Inteko Idasanzwe y’Abakaridinali (Extraordinary Consistory), abasaba kumuba hafi mu rugendo rwo gushishoza icyo Roho Mutagatifu ashaka kubwira Kiliziya muri iki gihe, bamugira inama zirangwa n’ubwisanzure, ukuri n’ubudahemuka.

Papa Lewo wa XIV yafunguye Inteko Idasanzwe y'Abakaridinali abasaba kumushyigikira mu butumwa
Papa Lewo wa XIV yafunguye Inteko Idasanzwe y'Abakaridinali abasaba kumushyigikira mu butumwa

Mu ijambo yafunguriyemo iyi nama iri kubera mu Ngoro ya Pawulo wa VI i Vatikani, ikazarangira ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 27, Papa Lewo wa XIV yagize ati "Nkeneye ubwisanzure bwanyu, ukuri kwanyu n’ubudahemuka bwanyu. Inama itangwa mu kuri buri gihe iba ari ikimenyetso cy’ubumwe."

Yasobanuye ko iyi nama igamije gufasha Abakaridinali n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika kurushaho gukorera hamwe mu murimo wa Kiliziya no gukomeza ibiganiro bifasha mu gusohoza neza ubutumwa Kiliziya ifite ku isi.

Papa Leo XIV yavuze ko ubumwe muri Kiliziya butari ikintu gihoraho kidakeneye kwitabwaho, ahubwo ko busaba guhora hahindurwa imitima buri munsi, gusenga, kubaka umubano ushingiye ku kwizerana no kumva ibitekerezo bya buri wese.

Yongeye kwibutsa ko mu mezi ashize yakomeje gushishikariza Kiliziya kubaka ubumwe binyuze mu rugendo rwa Sinodi (Synodality), aho buri mukristu agira uruhare mu butumwa bwa Kiliziya akurikije impano n'umuhamagaro yahawe.

Papa Leo XIV yavuze ko muri iyi nama Abakaridinali bari bwibande ku ngingo enye z'ingenzi.

Ingingo ya mbere ni ukurebera hamwe uko isi imeze muri iki gihe, kugira ngo Kiliziya irusheho kumenya uburyo bwo kwamamaza Inkuru Nziza mu miterere y’iyi si, bamenye kandi ko Kristu akomeje kugendana n'abantu mu mateka yabo.

Ingingo ya kabiri izasesengura ingaruka z’umuco wo guharanira ubutegetsi no kubaka umuco ushingiye ku rukundo. Papa yibukije ko nubwo hari Abakaridinali baturuka mu bihugu biri mu ntambara, nta gihugu na kimwe kidakorwaho n’amacakubiri, ihohoterwa n’ubutegetsi bukandamiza abantu.

Yasabye ko Ibaruwa ye ya gishumba (Encyclical Magnifica humanitas) yaba urufunguzo rwo gusobanukirwa neza ibibazo n'inshingano za Kiliziya zo mu bice bitandukanye by’isi.

Mu ngingo ya gatatu, Abakaridinali bazasesengura uruhare Kiliziya ishobora kugira mu guteza imbere icyagirira abantu bose akamaro.

Papa yavuze ko inyigisho mbonezamubano za Kiliziya zigaragaza ko icyiza rusange kidashoboka kidaturutse ku bushake bwo gufatanya no gusangira inshingano. Yongeyeho ko kuri Kiliziya ibi bisaba kubaho mu buryo bwa Sinodi, bugamije gukorera hamwe mu kwamamaza Ingoma y'Imana

Ingingo ya kane izibanda ku gukomeza gushyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe muri Sinodi . Papa yavuze ko iki gice kizahuza ibitekerezo byose byavuye mu zindi ngingo, hagamijwe kurushaho kwimakaza umuco wo gutega amatwi, kumvikana no gushishoza.

Papa Leo XIV yasabye Abakaridinali kutarangamira gusa ubuzima bw'imbere muri Kiliziya, ahubwo bakareba isi yose bakibaza uburyo Kiliziya yarushaho kwamamaza Inkuru Nziza mu budahemuka, mu bwisanzure no mu buryo bwizewe.

Yashimangiye ko ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru Nziza atari kimwe mu bikorwa bya Kiliziya, ahubwo ari yo mpamvu nyamukuru yo kubaho kwayo. Bityo, asaba Abakaridinali gukomeza gutega amatwi Roho Mutagatifu, gusohoza inshingano zabo no gushishoza bafatanyije.

Asoza ijambo rye, Papa Leo XIV yashimiye Abakaridinali ku bufasha bakomeje kumuha, agira ati"Mbitezeho kumfasha gushishoza icyo Roho Mutagatifu abwira Kiliziya muri iki gihe. Nkeneye inkunga yanyu ikomeye, igaragara kandi itomoye. Nkeneye kumva nshyigikiwe namwe nk'abavandimwe."

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose